Mu rwego rwo kurwanya icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’inzoga zitemewe Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo ifatanyije n’abaturage hafashwe abantu bakoraga bakanacuruza inzoga zitemewe hakaba hafashwe litiro zigera kuri 2000 zihita zimenerwa muruhame
Ibi byabaye kuri iki cyumweru tariki 10 Werurwe 2019 bibera mu turere twa Huye ,Kamonyi na Nyamagabe hakozwe imikwabo.
Izi nzoga zikaba zaragiye zitwa amazina menshi atandukanye; Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubuziranenge (RSB) rukaba rukunze kugaragaza ko izi nzoga zigira ingaruka nyishi kubuzima bw’abantu.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police Bonavanture Karekezi yavuze ko bagiye bahabwa amakuru n’abaturage ko hari abantu bakora inzoga zitemewe n’amategeko niko gukora umukwabo muri turiya turere kuko ari naho zikunze kugaragara cyane.
Yagize ati :”Abaturage b’u Rwanda bamaze gusobanuka ntiwashaka kwangiza ubuzima bwabo babireba ngo bakwihanganire kuko izi nzoga nazo n’ibiyobyabwenge kandi twese tumaze kumenya ingaruka n’ububi bwabyo; niyo mpamvu abaturage bamaze gufata iyambere mukubirwanya batangira amakuru ku gihe “
CIP Karekezi yanibukije abaturage ko izi nzoga ziri kwisonga mu guhungabanya umutekano w’abaturarwanda ariko Polisi ikaba yarabihagurukiye mu buryo bwose bushoboka
Yagize ati “ Izi nzoga zangiza mumutwe kuko uwazinyweye wese usanga ariwe urangwaho ingeso mbi ubujura, gufata ku ngufu, ndetse n’amakimbirane yo mungo; abantu bose bakwiye kumvako kubirwanya aribyabo kugirango turengere ubuzima bwacu butarangirika “
Yakomeje avuga ko polisi y’u Rwanda itazihanganira umuntu wese ushaka gukora cyangwa gukwirakwiza izi nzoga kuko ziri mubiyobyabwenge u Rwanda rwahagurukiye kurwanya.
CIP Karekezi asoza ashimira abaturage ukuntu badahwema kugaragaza umuntu babona uri gukora ibinyuranyije n’amategeko akabasaba kuguma kuba ijisho ryaburi wese.
Nyuma y’imana yahawe abaturage izi nzoga zikaba zaramenewe mu ruhame ba nyirazo bajyanwa ku mirenge yabo.
Amabwiriza y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubuziranenge (RSB) ateganya ko ubuyobozi bw’umurenge buca amande y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 50 kugera ku bihumbi 500, ufashwe akora cyangwa acuruza inzoga z’inkorano ubundi zikamenerwa mu ruhame.
Kinyarwanda
English











