Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Musanze:Urubyiruko rw’ Abakoranabushake Rwiyemeje Kurwanya Ibyaha

Urubyiruko rugera kuri 300, rwibumbiye mu muryango uharanira iterambere rirambye (RYOSD: Rwanda Youth Organization for Sustainable Development), none tariki ya 2 Nzeri rwasoje amahugurwa yo kurwanya ibyaha, rwari rumazemo iminsi 10 mu ishuli rya Polisi riherereye mu Karere ka Musanze.

Muri uyu  muhango wo gusoza aya mahugurwa, uru rubyiruko rwafashe  ingamba zo gukomeza kurwanya no gukumira ibyaha, zimwe muri izi ngamba hakaba harimo nko; gukunda igihugu, gusigasira ibyo igihugu cyagezeho,  kurwanya impanuka zo mu mihanda, kubumbatira gahunda ya ndi umunyarwanda, kurwanya icuruzwa ry’ abantu, no gukumira amakimbirane yo mungo.

Uyu muryango w’ urubyiruko rw’ abakorana bushake ukaba ufite abanyamuryango bagera ku 7’000 hirya no hino mu gihugu, rukaba kandi rukora ibikorwa bitandukanye birimo kubakira abatishoboye ndetse no gukangurira urundi rubyiruko kwirinda no gukumira ibyaha bitandukanye birimo, ibiyobyabwenge, ruswa, ihohotera rishingiye ku gitsina n’ ibindi.

Asoza aya mahugurwa ku mugaragaro, Minisitiri w’ ubutegetsi bw’ igihugu, Francis Kaboneka yasabye uru rubyiruko rurangije aya mahugurwa gushyira mu bikorwa ubumenyi bungukiye muri aya mahugurwa ndetse bakanabusangiza urundi rubyiruko kimwe n’ abandi banyarwanda muri rusange.

Minisitiri Kaboneka yasabye uru rubyiruko kandi kuba inyangamugayo mubyo bakora byose kandi bakarangwa no gukora cyane kugira ngo babashe guhindura igihugu.

Assistant Commissioner of Police, Damas Gatare, umuvugizi wa Polisi y’ Igihugu yashimiye abasoje aya mahugurwa ubushake  n’ umurava birekanye igihe bamaze bakurikirana aya mahugurwa.

Donald Muvunyi, umwe muri uru rubyiruko yashimye amasomo meza bahawe na Polisi y’ igihugu, avuga kandi ko ubumenyi bayavomye mo bagiye kubushyira mu bikorwa, bafatanya n’ inzego z’ umutekano, bahanahana amakuru kugihe hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha bitandukanye. Yasabye ko bene aya mahugurwa yajya aba kenshi kugira ngo n’ urundi rubyiruko rubashe guhabwa bene ubu bumenyi.

Sindayigaya Marie Claire, nawe usoje aya mahugurwa, we asanga ubumenyi we nabagenzi be bahawe ari ingirakamaro kugira ngo ibyaha bibashe gukumirwa. Yavuze ko ubu bumenyi agiye kubusangiza bagenzi be bigana muri kaminuza ya UNLAK ndetse n’ abandi banyarwanda muri rusange.

Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wari witabiriwe, n’ umuyobozi wa Polisi wungirije, ushinzwe ibikorwa bya Polisi y’ igihugu, DCGP Dan Munyuza ndetse n’ umuyobozi wungirije  w’ itorero ry’ igihugu, Brigadier General Emmanuel Bayingana.