Abanyeshuri 34 bakomoka mu bihugu 9 by’Afurika birimo n’u Rwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Kamena, basoje amasomo ahabwa ba Ofisiye bakuru mu gihe cy’umwaka mu Ishuri rikuru rya Polisi (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze.
Umuhango wo gutanga impamyabumenyi kuri abo banyeshuri bagize icyiciro cya 12 wayobowe na Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Dr. Emmanuel Ugirashebuja.
Witabiriwe n’abayobozi ndetse n’abahagarariye Polisi z’ibihugu byohereje abanyeshuri barimo Gen. Atem Marol Biar; Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Sudani y’Epfo na Gen. Sulub Ahmed Firin; Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Somalia ndetse n’abo mu miryango y’abasoje amasomo.
Mu basoje amasomo harimo 21 bo mu nzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko mu Rwanda zirimo Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Urwego rw’’Igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano (NISS) n’Urwego rw’Igihugu rw’igorora (RCS).
Abandi banyeshuri 13 basigaye bakomoka mu bihugu 8 ari byo; Botswana, Kenya, Lesotho, Malawi, Somalia, Namibia, Sudani y’Epfo na Tanzania.
Minisitiri Ugirashebuja yavuze ko iyi ari indi ntambwe ikomeye mu iterambere ry’umwuga kuri ba Ofisiye bakuru bo mu nzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko muri Afurika.
Yagize ati: “Nka ba Ofisiye bakuru, muri abayobozi kandi bafata ibyemezo bazakomeza kubaka ejo hazaza ha Polisi n’izindi nzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko mu bihugu bitandukanye muhagarariye.”
Yongeyeho ko ubumenyi n’ubunararibonye bungukiye mu masomo bize, bizongera agaciro mu gukemura ibibazo by’umutekano mucye bikomeza kwiyongera uko isi irushaho gutera imbere.
Ati: “Akazi gakorwa na Polisi ntikitaruye indi mirimo ikorwa; gasaba ubufatanye n’imikoranire n’abafatanyabikorwa batandukanye, barimo n’izindi nzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko, inzego za Leta, n’abaturage dukorera haba imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo.”
Minisitiri Ugirashebuja yashimangiye ko gushyigikira imikoranire bituma hafatwa ingamba zifatika kandi zitanga umusaruro mu gukemura intandaro y’ibyaha bikazamura n’icyizere mu baturage muri rusange.
Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi, Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji yashimiye abanyeshuri imyitwarire myiza bagaragaje mu gihe bamaze mu masomo no gukomeza gusigasira umurage w’ubuyobozi barushaho kuba indashyikirwa.
Yashimiye n’abafatanyabikorwa barimo; Kaminuza y’u Rwanda, Kaminuza Nyafurika y’imiyoborere (ALU), ikigo cy’icyitegererezo cyo mu Butaliyani gitanga amahugurwa mu by’Umutekano (CoESPU) n’imiryango y’abanyeshuri basoje amasomo, ku musanzu wabo watumye amasomo agenda neza.
Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda (UR), Assoc. Prof. Didas M. Kayihura, yavuze ko ubufatanye buri hagati ya Kaminuza y’u Rwanda n’Ishuri rikuru rya Polisi bushimangira uruhare rukomeye rw’uburezi mu kwimakaza amahoro n’umutekano muri sosiyete.
Yabasabye kurangwa n’ubunyangamugayo, gushishikazwa no guhanga udushya n’ikoranabuhanga, kubaka icyizere mu baturage, gukemura ibibazo bibangamiye Isi no kuba abayobozi n’abajyanama beza.
Umuyobozi wungirije wa Kaminuza Nyafurika y’imiyoborere (ALU), Dr. Nhlanhla Thwala yasabye abanyeshuri basoje amasomo kuzaba Intangarugero n’indashyikirwa mu myitwarire mbonezamurimo no guhanga udushya mu rwego rwo guteza imbere ubutabera, amahoro n’umutekano ku mugabane w’Afurika mu gihe bazaba bashyira mu bikorwa ibyo bashinzwe.