Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Musanze: Urugendo rugamije kurwanya ibiyobyabwenge

Urubyiruko rwo mu murenge  wa Muhoza ho mu karere ka Musanze rwakanguriye rugenzi rwarwo kwirinda ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose no kugira uruhare mu  guca itundwa n’ikoreshwa ryabyo.

Urwo rubyiruko rwiganjemo abanyeshuri rwatanze ubwo butumwa ku wa 28 Ugushyingo,  mu rugendo rureshya na kilometero imwe rwari rugamije gukangurira abantu b’ingeri zose kutishora mu biyobyabwenge.

Icyo gikorwa cy’ubukangurambaga rwagitangiriye ku Biro by’Umurenge wa Muhoza rugisoreza ku Ishuri ry’Ubumenyi ngiro n’Imyuga rya Musanze (Musanze Integrated Polytechnic College - MIPC).

Urwo rubyiruko rwari rwitwaje ibyapa byanditseho amagambo agaragaza ububi bw'ibiyobyabwenge. Rwagendaga kandi ruririmba indirimbo zikubiyemo ubutumwa bukangurira abantu kubyirinda no gufatanya kurwanya ikoreshwa ryabyo.

Mu kiganiro yagiranye na rwo nyuma y’urwo rugendo, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Musanze, Chief Inspector of Police (CIP) Jean Claude Kabandana yagize ati:" Nta cyizere cy’ejo hazaza h’umuntu unywa ibiyobyabwenge; kandi ubwabyo birisobanuye. Biyobya ubwenge bw’uwabinyoye; hanyuma agakora ibyo atatekerejeho kuko nta mutimanama aba afite."

CIP Kabandana yakomeje abwira urwo rubyiruko ko ibiyobyabwenge bitera uwabinyoye gukora ibyaha birimo ubujura, gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, gusambanya abana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yagize ati:" Urubyiruko rugize umubare munini w’abishora mu biyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga zitemewe nka Kanyanga, Chief Waragi, Kitoko na Blue Sky. Ubwo mumenye ububi bwabyo mube abafatanyabikorwa mu kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryabyo mukangurira abantu b’ingeri zose kubyirinda no gutanga amakuru y’ababyishoramo."

Mu ijambo yarugejejeho, Umuyobozi w’aka karere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamariya Marie Claire yarubwiye ati:"Muri abaterambere; kandi imiryango yanyu ndetse n’igihugu muri rusange bibatezeho byinshi. Mukwiriye rero kwirinda icyo ari cyo cyose gishobora kwangiza ahazaza hanyu."

Yababwiye ko bamwe mu rubyiruko batwara inda zitateganyijwe kubera kwishora mu busambanyi buterwa rimwe na rimwe no kunywa ibiyobyabwenge ku buryo bamwe bibaviramo kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuza bitsina, kureka ishuri, n’izindi ngaruka zitandukanye; hanyuma abasaba kubyirinda no gutanga umusanzu mu guca ikoreshwa ryabyo batanga amakuru y’abo babicyekaho.