Ku itariki ya 4 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Musanze yagiranye inama n’urubyiruko rwibumbiye mu ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha, bafatira hamwe ingamba zo gukomeza gukorera hamwe na Polisi y’u Rwanda barwanya icyahungabanya umutekano u Rwanda rufite, hagamijwe kurinda ibyiza byagezweho.
Inspector of Police (IP) Viateur Ntiyamira ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha, yashimiye urwo rubyiruko kubera uruhare rwabo mu kubumbatira umutekano, ariko na none arusaba kongera imbaraga mu gufatanya na Polisi gukumira ibyaha bitaraba kugirango mu murenge wabo hakomeze kurangwa amahoro n’umutekano.
Yarababwiye ati:” Mwe mwamaze gusobanukirwa umurongo igihugu cyacu gifite mu guharanira kugira igihugu gitekanye, musobanurire n’abo muturanye ko umutekano dufite uturuka ku mbaraga z’abaturage bashyiramo mu kuwurinda baharanire ko ntacyawuhungabanya.”
Yakomeje ababwira ati:"Mu bikorwa byanyu by’ubukangurambaga, mujye mubwira urundi rubyiruko bagenzi banyu ndetse n’umuryango mugari nyarwanda kubyirinda no kubirwanya ,batanga amakuru ku gihe y’ababikora."
Murangamirwa Theodor umuhuzabikorwa w’iri huriro mu karere ka Musanze, yavuze ko bazakomeza gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo gukumira ibyaha no kwicungira umutekano bagaharanira gusigasira ibyagezweho.
Yaravuze ati:”Tubinyujije mu bukangurambaga butandukanye, turizera tudashidikanya ko tuzarushaho kurwanya no gukumira ibyaha aho biva bikagera, bityo, dukomeze kugira uruhare mu kwicungira umutekano, dusigasire ibyiza tumaze kugeraho.”
Yakomeje avuga ati:”Ibyo igihugu kimaze kugeraho ni imbaraga z’abaturage zituma tugera ku byiza igihugu cyifuza, ibi rero tugeraho tugomba kubirinda. Ntituzemera ko hagira ubisenya tureba.”
Muri iyo nama, abasore n’inkumi 95 bashya bitabiriye iyi nama bemeye kuba abanyamuryango b’ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha, biyongera kuri 120 bari ku rutonde rw'abasanzwe muri uyu murenge. Ubu iri huriro mu murenge wa Rwaza rifite abanyamuryango bose hamwe 215.
Kinyarwanda
English











