Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Musanze: urubyiruko rwo mu murenge wa Shingiro rwibukijwe uruhare rwarwo mu gukumira no kurwanya ibyaha

Mu kibuga cy’umurenge wa Shingiro, kuwa gatanu tariki ya 25 Kanama hateraniye inama y’urubyiruko rw’uyu murenge, ikaba yari iyobowe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shingiro Muremangingo Jerome, ari kumwe na Inspector of Police (IP) Viateur Ntiyamira ushinzwe imikoranire ya

Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, n’umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha muri Musanze Murangamirwa Theodore.

Muremangingo yashimye ubufatanye buri hagati ya Polisi n’abaturage b’umurenge wa Shingiro cyane cyane urubyiruko mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Yakomeje ashishikariza urwo rubyiruko kongera imbaraga muri ubwo bufatanye, barushaho gutanga amakuru y’abakekwaho guhungabanya umutekano kugirango bafatwe bataragera ku mugambi wabo.

Yaravuze ati:”Umutekano niwo shingiro ry’amajyambere. U Rwanda rurashaka gukomeza gutera imbere kandi n’iterambere tugezeho ni ukubera umutekano dufite. Mwe nk’urubyiruko rero murasabwa gukomeza ubwo bufatanye n’inzego z’umutekano kugirango dukomeze dutere imbere.”

IP Ntiyamira, yasabye uru rubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge kuko aribyo ntandaro y’ibindi byaha nk’urugomo, ubujura no gufata ku ngufu.

Yaravuze ati:”Mwe nk’urubyiruko mufate iya mbere mukangurire bagenzi banyu kwirinda ibiyobyabwenge kuko akenshi uwabinyoye bituma afata ibyemezo bishyira mu kaga ubuzima bwe cyangwa ubw’abandi.”

Murangamirwa nawe yashimiye Polisi y’u Rwanda kuko yateguye iyi nama kuko baboneraho umwanya wo kugeza ku rundi rubyiruko intego n’imikorere y’umuryango abereye umuyobozi.

Yasabye bagenzi be gushyira mu bikorwa inama bagiriwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wabo ndetse na Polisi, kugirango barusheho kugira umuryango uzira ibyaha.

Umurenge wa Shingiro kugeza ubu ufite urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha bagera kuri 380.