Urubyiruko rw’abanyeshuri ruri mu biruhuko rugera ku 100 rwo mu murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, rwiyemeje guca ukubiri n’ibiyobyabwenge ndetse no kurwanya ikoreshwa ryabyo haba mu ngo iwabo ndetse no kubigo by’amashuri aho biga.
Ibi bikaba ari ibyagarutweho none tariki ya 5 Ukuboza, mu nama yabahuje na Polisi mu karere ka Musanze.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkotsi bwana, Munyamahoro Alex, yahamagariye uru rubyiruko rw’abanyeshuri guharanira gukunda igihugu cyabo barwanya ibiyobyabwenge n’ikindi kintu cyabangamira umutekano muri rusange.
Yagize ati, “Urubyiruko, muri amaboko y’igihugu, ni ngombwa ko rero imbaraga zanyu muzikoresha mu guteza imbere igihugu cyanyu”.
Assistant Inspector of Police (AIP), Sylvestre Kagurusu, ushinzwe ibikorwa bya Polisi n’abaturage byo kurwanya no gukumira ibyaha muri ako karere, yasabye uru rubyiruko kwirinda kwishora mu biyobyabwenge kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.
Yakomeje kandi anababwira ko ibiyobyabwenge bitera uwabinyweye gukora ibindi byaha birimo nko; gusambanya abagore n’abakobwa ku ngufu, ubujura, urugomo n’ibindi.
Yanibukije uru rubyiruko ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka zirimo nko gutwara inda zidateganijwe, kureka amashuri n’izindi nyinshi.
AIP Kagurusu yakomeje abasaba gufatanya n’inzego z’umutekano mu rugamba rwo ku birwanya bazigezaho amakuru ku gihe kubakekwaho kubikoresha.
Kinyarwanda
English











