Tariki 15 Ukuboza ubuyobozi bwa Polisi mu karere ka Musanze bwagiranye ibiganiro n’urubyiruko rugera ku 123 rw’abakorerabushake.Ni ibiganiro byari bigamije gukangurira uru rubyiruko kugira uruhare mu gukumira ibyaha bitaraba no kubirwanya.
Muri ibi biganiro Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe n’ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abatuarage (DCLO) mu karere ka Musanze, Inspector of Police (IP) Viateur Ntiyamira.
Mu biganiro yatanze yakanguriye urubyiruko kumenya ko aribo bafite uruhare rukomeye mu kurwanya ibyaha cyane ko ari nabo bakunze kubigaragaramo.Yavuze ko mu murenge wa Nkotsi hakunze kugaragara ibiyobyabwenge kandi urubyiruko rukaza ku isonga mu kubikoresha.
IP Ntiyamira yasabye urubyiruko kujya rufatikanya haba abiga n’abatiga baganire
Yagize ati: “Urubyirukuko nimwe mukunze kugaragara mu biyobyabwenge , mukwiye kujya muhura muganira kuri iki kibazo.Cyane cyane muri ibi bihe by’ibiruhuko yaba abiga n’abatiga, mujye muhura muganire ku bubi bw’iyobyabwenge “.
Yongeyeho ati: "Urubyiruko ni imbaraga z’igihugu. Mwe mwamaze gusobanukirwa n’ingaruka z’ibiyobyabwenge, mwongere imbaraga mu gukangurira urubyiruko bagenzi banyu ndetse n’umuryango mugari nyarwanda kubyirinda, kubirwanya no gutanga amakuru ku gihe ku babikora".
Yakomeje abagaragariza ko bazajya baganira binyuze mu biganiro bibera mu ma Club ahuza urubyiruko,yabizeje ko Polisi izajya ibasura ikabaha ibiganiro ku ngingo zitandukanye.
Asoza, IP Ntiyamira yongeye kwizeza uru rubyiruko ubufatanye na Polisi y’u Rwanda maze agira ati:” Nk’uko bikubiye mu masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’ihuriro ryanyu, ni nawo murongo twese tugomba gukurikiza, tuzafatanya muri byose hagamijwe gukumira ibyaha no kuzamura imibereho myiza y’abaturage bacu ndetse n’izindi gahunda za Leta.”
Murangamirwa Theodore akaba n’umuhuzabikorwa w’urubyiruko mu karere ka Musanze, yasobanuriye uru rubyiruko amavu n’amavuko y’uyu muryango,aho wavutse mu mwaka w’2012 ugamije kwigisha urubyiruko umuco wo gukunda igihugu,kurwanya ibyaha no kubikumira ndetse batangira amakuru ku gihe.
Yakomeje ashimira inkunga Polisi y'u Rwanda idahwema gutera urubyiruko, anizeza ko bagiye kongera imbaraga mu kwicungira umutekano muri aya magambo:"Tugiye gukomeza gufatanya n'abaturage, turushaho gutangira amakuru ku gihe y'abacuruza ibiyobyabwenge n'ibindi bihungabanya umutekano, buri wese arangize inshingano ze ku rwego rwe, kandi turushaho kwitabira amarondo".
Uru rubyiruko rwishimiye ibiganiro bahawe bagaragaza ko hari uduce tuzwiho kubamo ibiyobyabwenge cyane.Batunze urutoki agace k’ubucuruzi ka Kinkware kari mu murenge wa Nkotsi ahavugwa inzoga z’inkorano nyinshi.Bakaba basabye ubufatanye na Polisi mu kurwanya izi nzoga muri aka gace ndetse no mu tundi muri rusange.
Kinyarwanda
English











