Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha rwo mu murenge wa Muko, mu karere ka Musanze ryungutse abanyamuryango bashya 110 biyongera kuri 74 basanzwe batanga umusanzu mu gukangurira abatuye uyu murenge kwirinda ibyaha.
Bafashe iki cyemezo ku itariki 22 z’uku kwezi nyuma y’ikiganiro ku ruhare rw’urubyiruko mu kubungabunga no gusigasira umutekano bagiranye n’Umwofisiye wa Polisi ushinzwe imikoranire yayo n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Musanze, Inspector of Police (IP) Viateur Ntiyamira.
Icyo kiganiro cyabereye mu cyumba cy’inama cy’uyu murenge (Muko). Mu bakitabiriye harimo Umuhuzabikorwa w’iri Huriro ry’urubyiruko ku rwego rw’akarere ka Musanze, Murangamirwa Theodore.
IP Ntiyamira yabwiye abo banyamuryango bashya ati,"Mwafashe umwanzuro mwiza wo gufatanya n’urubyiruko bagenzi banyu kurwanya no gukumira ibyaha. Murasabwa gutanga urugero rwiza mu byo mukora byose ."
Yababwiye kandi ati,"Mubaye Abafatanyabikorwa mu gukumira icyahungabanya umutekano aho kiva kikagera. Kugira ngo mubigereho murasabwa kuba indakemwa."
Yasabye abagize iri Huriro muri rusange gushyira imbaraga mu gukangurira umuryango nyarwanda kwirinda ukwishora mu biyobyabwenge, ihohotera rishingiye ku gitsina, irikorerwa mu ngo n’irikorerwa abana, icuruzwa ry’abantu, ingengabitekerezo y’ubutagondwa n’ubuhezanguni, n’ibindi byaha.
Yagize ati,"Nimukangurira urubyiruko bagenzi banyu kwirinda ibiyobyabwenge, tuzagira abaturage bafite ubuzima buzira umuze n’imbaraga zo gukora; bityo biteze imbere n’imiryango yabo; ndetse banateze imbere igihugu."
IP Ntiyamira yabwiye kandi urwo rubyiruko ko guhanahana amakuru ku gihe ari ingenzi mu gukumira ibyaha kubera ko inzego zibishinzwe zifatanya kubiburizamo no gufata ababikoze.
Mu ijambo rye, Murangamirwa yashimye abo banyamuryango bashya agira ati," Izi mbaraga twungutse zizatuma ibikorwa byacu by’ubukangurambaga ku gukumira ibyaha byiyongera kandi birusheho gutanga umusaruro; bityo dukomeze gutanga umusanzu mu gusigasira umutekano."
Yasabye abo banyamuryango bashya n’abasanzwe kurangwa n’ubushishozi mu byo bakora byose no kugisha inama aho biri ngombwa kugira ngo buzuze neza inshingano zabo.
Usibye ubukangurambaga ku kwirinda ibyaha, uru rubyiruko rufasha imiryango itishoboye hirya no hino mu gihugu. Mu byo rukora harimo kuyubakira no kuyisanira amazu, kuyirihira amafaranga y’ubwishingizi bw’ubwisungane mu kwivuza no kuyoroza bayiha inka.
Kinyarwanda
English










