Nyuma y’inama yahuje urubyiruko rwo mu murenge wa Busogo akarere ka Musanze ku itariki ya 4 Kanama, urubyiruko 117 rwahise rufata icyemezo cyo kuba abanyamuryango b’Ihuriro ry’urubyiruko Nyarwanda rw’abakorerabushake mu kurwanya no gukumira ibyaha muri uyu murenge (Rwandan Youth Volunteers In Crime Prevention Organisation-RYVCPO).
Rukaba rwarafashe iki cyemezo nyuma y’ikiganiro ku ruhare rw’urubyiruko mu kurwanya no gukumira ibyaha rwahawe na Inspector of Police (IP) Viateur Ntiyamira, ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya ibyaha muri aka karere, n’umuhuzabikorwa w’iri huriro muri Musanze Murangamirwa Theodore.
IP Ntiyamira yasobanuriye urwo rubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu n’inda zitateganyijwe.
Yarababwiye ati:”Ibyaha bitandukanye bigaragara muri aka karere akenshi bikorwa n’abanyoye ibiyobyabwenge, mwe nk’amaboko y’igihugu kandi nk’abayobozi b’ejo b’igihugu, murasabwa kubyirinda ngo mukomeze kugira uruhare mu kubumbatira umutekano w’igihugu no kukigeza ku iterambere rirambye.”
Yakomeje ababwira ati:”Nk’urubyiruko muhura n’ibishuko byinshi, ariko cyane cyane abakobwa mwirinde ababizeza ibitangaza ko bazabashakira imirimo myiza, kuko hari ababa bashaka kubashora mu icuruzwa ry’abantu cyangwa mu busambanyi.
Umuhuzabikorwa w’iri huriro ry’urubyiruko muri aka karere Murangamirwa Theodore, yashimiye abo banyamuryango bashya, maze abasaba kuba intangarugero, aha akaba yarababwiye ko kugira ngo ibyo babigereho bagomba kwirinda ikibi aho kiva kikagera, kandi bagakangurira n’abandi kucyirinda.
Yarababwiye kandi ati:”Mu by’ukiri, urubyiruko ni twe dukwiye gufata iya mbere mu kwicungira umutekano, tugatanga umusanzu mu kurwanya no gukumira ikintu cyose gishobora kuwuhungabanya, tukarushaho gukorera no gukunda igihugu no kurinda ibyagezweho."
Aba banyamuryango 117 bashya mu gukumira no kurwanya ibyaha, baje biyongera ku bari basanzwe bagize iri huriro muri uyu murenge bagera kuri 12.

Kinyarwanda
English










