Umuyobozi mukuru wa Polisi y?Igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, General Dieudonn? Amuli Bahigwa uri mu ruzinduko rw?akazi mu Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Ukuboza yasuye ishuri rikuru rya Polisi y?u Rwanda (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze. Muri uru ruzinduko yagiranye ibiganiro n?abanyeshuri barimo kwiga muri iri shuri baturutse mu bihugu bitandukanye muri aka Karere.
Ni abanyeshuri barimo gukurikirana amasomo ahabwa ba Ofisiye bakuru, amasomo ajyanye n?imiyoborere. General Bahigwa yari aherekejwe na mugenzi we uyobora Polisi y?u Rwanda, IGP Dan Munyuza, bakiriwe n?umuyobozi w?iri shuri kuru rya Polisi, Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji.

Ubwo yakiraga aba bashyitsi, CP Mujiji yabanje kubagaragariza gahunda y?amasomo atangirwa muri iri shuri rikuru rya Polisi y?u Rwanda. Yavuze ko iri shuri ryashinzwe hagamijwe gutanga ubumenyi bujyanye n?amahoro n?umutekano ndetse no kuzamura ubunyamwuga mu mitangire ya serivisi.
Yagize ati? Iri shuri rirangirizamo abapolisi bafite impamyabumenyi y?ikiciro cya cya kabiri cya kaminuza. Mu kiciro cya Kabiri cya kaminuza biga ibijyanye kugaragaza ibimenyetso bishingiye ku buhanga (Frorensic Science), ubumenyi mu ikoranabuhanga, amasomo y?umwuga wa Polisi n?amategeko. Ni mugihe mu kiciro cya Gatatu cya Kaminuza bahavana impamyabumenyi mu bijyanye n?amahoro no gukemura amakimbirane.?

Mu ijambo rya General Bahigwa yashimye porogaramu y?amasomo atangirwa muri iri hsuri rikuru, yiyemeza kuzohereza abapolisi kuzaza guhaha ubumenyi muri iyi kaminuza ya Polisi y?u Rwanda.
Yagize ati? Nishimiye gusura iri shuri rikuru rya Polisi y?u Rwanda, ni ishuri ry?ikitegererezo rihugura abapolisi bazavamo abanyamwuga kandi bagatanga serivisi neza. Tuzohereza abapolisi bacu baze guhaha ubu bumenyi bw?ingirakamaro cyane muri ibi bihe tugezemo mu by?umutekano.?
Uyu muyobozi n?intumwa ayoboye basuye ibice bitandukanye bigize iri shuri rikuru, harimo icyumba cya mudasobwa ndetse n?aho ba Ofisiye bakuru barimo kwigira muri iri shuri aho baba.

Inkuru bijyanye: Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari mu ruzinduko rw?akazi mu Rwanda
Kinyarwanda
English











