Kuwa 14 Werurwe, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Musanze mu murenge wa Muhoza ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryafashe uwitwa Niyonsenga Jean Marie Vianney w’imyaka 20 afite ibilo 15 by’amabuye y’agaciro ya magendu yo mu bwoko bwa Gasegereti.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP), Alexis Rugigana yavuze ko uyu musore abapolisi bamufatiye mu murenge wa Muhoza akagari ka Kigombe ubwo yari mu modoka itwara abagenzi yavaga i Musanze yerekeza i Kigali.
Yagize ati: “Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bahagaritse imodoka barayisaka niko gusangamo uriya musore afitemo ariya mabuye y’agaciro nuko avuga ko yari ayakuye mu murenge wa Rwaza mu karere ka Musanze ayajyanye i Kigali.”
CIP Rugigana yavuze ko gucukura no gucuruza amabuye y’agaciro mu buryo butembewe bihanwa n’amategeko, ikindi kandi bihombya igihugu bigasubiza n’inyuma ubukungu bwacyo kuko iyo bikozwe gutyo binyereza imisoro.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru yahamagariye abaturage gukomeza gufatanya na Polisi mu kurwanya ibikorwa nk’ibi bitemewe n’amategeko kuko usibye kuba byangiza ibidukikije binatwara ubuzima bw’abantu.
Ati: “Ibikorwa by'ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe ntibukurikiza amategeko kandi n'umutekano w’ababukora ntuba wizewe kuko kenshi na kenshi usanga babikora bitwikiriye ijoro bakangiza ibidukikije rimwe na rimwe umusozi ukaba wanabagwira. Niyo mpamvu gutanga amakuru y’ababikora ari uruhare rwa buri wese mu rwego rwo kubirwanya.”
Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.
Kinyarwanda
English











