Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru yafatiye Bimenyimana Fidele w’imyaka 36 usanzwe ari umushoferi muri gare ya Musanze acyekwaho gutanga icyangombwa cy’igihimbano kigaragaza ko ikinyabiziga cyasuzumishijwe ubuziranenge bizwi nka Control Technique.
Bimenyimana Fidele yafashwe tariki ya mbere Kamena akaba acyekwaho ko tariki ya 12-05-2019 yahaye ibyangombwa by’ibihimbano imodoka Hiace RAA634 I itwarwa na Nsanzimana Theogene.
Si ubwa mbere uyu mugabo afatirwa mu bikorwa nk’ibi kuko tariki ya 10-02-2019 yarafunzwe azira guha ibyangombwa mpimbano Daihatsu RAB 249P gusa yari yaje kurekurwa.
Ubwo uyu Bimenyimana yafatwaga habayeho kugenzura niba imodoka atwara yo ifite ibyangombwa byuzuye, Polisi yasanze afite icyangombwa cyarangije igihe 09-05-2019 kandi kitagaragara mu byo ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga cyatanze.
Umuvugizi wa Polisi ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) Alex Rugigana yavuze ko uyu mugabo yafashwe k’ubufatanye n’abaturage yagendaga abwira ko azabafasha kubashakira ibyangombwa bw’ubuziranege bw’imodoka zabo.
Ati “Uyu mugabo yarasanzwe akora ubu butekamutwe bwo gutanga ibyangombwa by’ibihimbano kuko ni inshuro ya kabiri abifatiwemo.”
Yokemeje avuga ko ubwo icyuma gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga giheruka I Musanze, uyu Nsanzimana wahangitswe icyangombwa yari yajyanye imodoka ye kuyisuzumusha, imashini iyirega inshuro enye, nibwo kugirwa inama na Bimenyimana ko yamufasha kubona icyangombwa cyerekana ko imodoka ye ari nzima ubundi akamuha ibihumbi 100000frw.
CIP Rugigana araburira abantu kwirinda gukora ibinyuranyije n’amategeko, bagamije kwiyorohereza uburyo bwo kubonamo serivisi.
Ibi bibaye nyuma yaho Polisi y’u Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize yerekanya abagabo batatu babatekamutwe biyitaga abapolisi bakambura abaturage babizeza kubashakira impushya zo gutwara ibinyabiziga.
Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji icyo gihe yavuze ko Polisi y’u Rwanda itazihanganira umuntu wese washaka gukora ibinyuranyije n’amategeko, akavuga ko gahunda yo gushaka abandi batekamutwe biyitirira inzego runaka bagamije ubushukanyi ikomeje.
Uyu Bimenyimana aka yafashwe muri ibyo bikorwa byo gushaka abatekamutwe n’abambuzi. Yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) satisiyo ya Muhoza kugira ngo akurikiranwe ku cyaha acyekwaho.

Kinyarwanda
English










