Umugabo witwa Muvugabigwi Emmanuel w’imyaka 31 y’amavuko akaba asanzwe akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu karere ka Rubavu afunzwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Musanze. Uyu mumotari yafashwe kuwa gatandatu tariki ya 12 Ukwakira, mu murenge wa Busogo mu karere ka Musanze. Yatawe muri yombi ubwo yavaga mu karere ka Rubavu yerekeza mu Mujyi wa Musanze.
Polisi yo mu karere ka Musanze ubwo yari mu gikorwa cyo kugenzura abinjira mu Mujyi wa Musanze yaramuhagaritse ari kuri moto ye, abanza kwanga guhagarara ariko kuko nta kundi yari bubigenze yarahagaze maze nyuma yo kumusaka Polisi imusangana udupfunyika ibihumbi 15 by’urumogi.
Uyu mugabo avuga ko uru rumogi yari yaruhawe n’uwo yita Innocent wo mu karere ka Rubavu, akaba yari yahawe amafaranga ibihumbi 25 ngo arumugereze mu Mujyi wa Musanze aho byari biteganyijwe ko ariho yagombaga kurucururiza. Muvugabigwi Emmanuel ariyemerera ko ibyo yakoze ari icyaha akaba abisabira imbabazi ndetse agasaba by’umwihariko abamotari kutaba nkawe bakajya bashishoza ngo kuko abacuruza ibiyobyabwenge bakunda kubifashisha.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’amajyaruguru Chief Superintendent (CSP) Francis Gahima yavuze ko urubyiruko arirwo abacuruza ibiyobyabwenge bakunda kwifashisha. Yabasabye kutijandika muri ibyo bikorwa bibi bigayitse.
CSP Francis Gahima yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda iri maso ku buryo itazahwema gufata abacuruza ibiyobyabwenge n’abandi banyabyaha hagamijwe kubasubiza mu murongo mwiza.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abafatiwe mu bikorwa bibi nk’ibi bigira ingaruka mbi kuri bo no ku miryango yabo kuko mugihe bafashwe bafungwa bityo ubuzima bukahazaharira. Abishora mu bikorwa bibi byo gucuruza ibiyobyabwenge ndetse no kubinywa barasabwa rero kubireka ahubwo bakitabira gahunda nziza Leta y’u Rwanda yashyizeho zo kuzamura imibereho myiza y’abaturage no kubateza imbere ndetse no kwibumbira mu mashyirahamwe.
Uyu Muvugabigwi Emmanuel icyaha cyo gutunga no gucuruza ibiyobyabwenge kimuhamye yahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko bikubiye mu ngingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha cya Repubulika y’u Rwanda.