Polisi mu karere ka Musanze , ku italiki ya 4 Nzeli, ahagana mu saa moya y’igitondo, yafashe umugabo witwa Niyibizi Jean Pierre w’imyaka 31 y’amavuko, ukekwaho gucuruza urumogi rungana n’ibiro 13.
Nkuko bitangazwa na Polisi muri aka karere, ngo uyu mugabo yafatiwe mu kagari ka Cyabagarura ,umurenge wa Musanze, ubwo yatabwaga muri yombi akaba yari yikoreye umufuka urimo udupfunyika 6500 duhwanye n’ibiro 13 akaba yari ari kumwe n’abandi bahise biruka .
Polisi itangaza ko, mbere yuko ifata uyu mugabo, yari yahawe amakuru n’abaturage, bityo nayo ihita itangira kubashakisha ari nabwo yaje gufata uwo witwa Niyibizi.
Kuri ubu, Ruganintwari afungiye by’agateganyo kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza, mu gihe iperereza rikomeje kugirango hafatwe bagenzi be bacitse ndetse no kugirango hamenyekane niba hari abandi biheshe inyuma y’iki cyaha.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yagize ati:” Byari bimenyerewe ko ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi , byazaga mu gihugu bivuye iburengerazuba, ariko ubu ababicuruza bahinduye inzira kuko basigaye barujyana mu gihugu cya Uganda, rukaza ari ho ruturutse kuko ngo bazi ko inzego zishinzwe umutekano I Burengerazuba zirwitaho cyane.”
IP Gasasira yakomeje avuga ko uyu mugabo wafashwe n’abandi bari kumwe ngo bambutse umupaka bava muri Uganda saa moya z’umugoroba, bavayo bakikiye ishyamba ry’ibirunga bagera mu karere ka Musanze mu gitondo, nibwo basanze Polisi ihakorera yamenye ayo makuru ikabafata bataragera mu murenge wa Kimonyi , ari ho bagombaga guhurira n’abo bagombaga guha ibyo bazanye.
Kuri iki gikorwa kandi yagize ati,"Hari ibintu byinshi abantu bashobora gucuruza no kunywa byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka ku buzima niyo mpamvu abantu bakwiye kureka kunywa, gucuruza urumogi kimwe n’ibindi biyobyabwenge kandi bakamenyesha Polisi ku gihe ababikora kugirango bafatwe".
IP Gasasira yasobanuye ko urumogi kimwe n’ibindi biyobyabwenge , bitera uwabinyweye gukora ibyaha , birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata abana b’abakobwa kungufu kuko baba bataye ubwenge.
Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye hafatwa ibi biyobyabwenge ndetse akangurira abandi kurangwa n’uyu muco mwiza wo kwanga no kurwanya ibyaha.
Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, igika cyayo cya 2, iteganya ko, Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n‟urusobe rw‟imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n‟amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).
Igika cya kabiri, cyo kigaragaragaza ko ,Ibikorwa bivugwa mu gikacya 2 cy‟iyi ngingo, mu gihe bikozwe mu rwego mpuzamahanga, ibihano byikuba kabiri.
Kinyarwanda
English











