Ibikorwa byo kubungabunga umutekano no gukumira ibyaha mu karere ka Musanze byaranzwe n’ubukangurambaga bwakurikiwe no gushinga amahuriro 113 yo kurwaya ibyaha mu mashuri no mu baturage.
Aya mahuriro yashinzwe kugira ngo habeho gusobanukirwa no guhanahana amakuru ku gihe ku bikorwa bibi bibangamira umutekano, hagamijwe kugabanya ibyaha bimwe cyane cyane ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage mu karere ka Musanze, Inspector of Police (IP) Viateur Ntiyamira yavuze ko amahuriro 56 yashinzwe mu mashuri, naho andi 57 agashingwa ku rwego rw’utugari.
IP Ntiyamira yagize ati:”Twashyizeho gahunda dufatanyije n’abakorerabushake b’urubyiruko mu gukumira no kurwanya ibyaha (RYVCP)muri Musanze, kugira ngo twizere ko nibura mu mpera y’ukwezi kwa Nzeli uyu mwaka, kuri buri kigo cy’ishuri n’utugali 68 tugize akarere ka Musanze bazabe bafite ihuriro ryo kurwanya ibyaha ”.
Kuwa mbere tariki ya 29 Kanama 2016, amahuriro abiri yashinzwe ku Rwunge rw’amashuri rwa Gihinda, aho bakanguriwe kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu no kwirinda gutwara inda z’indaro bya hato na hato.
Yarongeye agira ati:”Amahuriro 57 yashinzwe mu mezi atatu mu tugari two mu mirenge 12 kuri 15 igize akarere ka Musanze, hasigaye imirenge ya Kinigi, Gicaca n’uwa Kimonyi. Twasanze amahuriro amwe mu mashuri akora neza binyuze mu biganirompaka n’ubujyanama mw’isanamitima.”
IP Ntiyamira yakomeje avuga ko ibyaha birebana n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge byaragabanutse mu mashuri kuko amahuriro agenda ashyirwaho akanahabwa imbaraga bituma kominiti polisingi igera kunshingano zayo mu gukumira ibyaha.
Yavuze ko ishingwa ry’amahuriro mu kurwanya ibyaha ryatumye habaho ubukangurambaga cyane cyane kwirinda ibiyobyabwenge, inda z’indaro n’icuruzwa ry’abantu mu rubyiruko.
Kuri ubu gushyira hamwe kw’aya mahuriro byongeye umubare w’abakorerabushake b’urubyiruko bashya birenze inshuro ebyiri abari basanzwe, byose bishingiye k’ubukangurambaga mu kurwanya ibyaha no kongera imbaraga mu bikorwa by’iterambere.
Kinyarwanda
English











