Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Musanze : Polisi y’u Rwanda yakanguriye abaturage kwirinda ihohoterwa rikorerwa mu ngo no kutariceceka

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Musanze, ku wa 10 Ukuboza 2016, yatanze ubukangurambaga ku baturage bagera kuri 300 bo mu murenge wa Rwaza, mu karere ka Musanze, ibakangurira kwirinda no kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rikorerwa mu ngo, kandi ibasaba kujya baha Polisi y’u Rwada amakuru y’ababikora kugira ngo bahanwe, naho abarikorewe bahabwe ubufasha .

Ubu bukangurambaga bwabaye mu birori byasozaga iminsi 16 yahariwe ubukangurambaga bw’umuryango no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana no mu ngo mu gihugu hose; bikaba byari byitabiriwe na Inspector of Police (IP) Viateur Ntiyamira, ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage mu karere ka Musanze, umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu karere ka Musanze, Brandine Nyiramahirwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwaza, Munyarugendo Manzi Claude.

Mu ijambo rye, IP Ntiyamira yasobanuriye abo baturage ko ihohoterwa rikorerwa mu ngo ririmo irishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Yabasobanuriye ko irishingiye ku gitsina rishobora gukorwa n’igitsina gabo kirikorera igitsina gore nk’uko ryakorwa n’igitsina gore kirikorera igitsina gabo, aha akaba yarabahaye urugero rwo kumuhoza ku nkeke, kumutoteza no kumubuza uburenganzira ku mutungo bashakanye.

Aha IP Ntiyamira yagize ati:"Kera abantu bamwe bumvaga badashobora guhingutsa ko umwana wabo yasambanyijwe ku mbaraga cyangwa ko umugabo yamukubise. Kubera ubukangurambaga, ubu n’abagabo bahohotewe n’abagore babo barabivuga. Ibyiciro by’abantu byose bisigaye bizi uburenganzira bwabyo ariko na none na bake bagiceceka ihohoterwa bakorewe cyangwa uwarikoze bakwiye kujya babivuga."

Yasobanuriye kandi abo baturage ko ibyaha by’ihohoterwa rikorerwa abana birimo kubakubita, kubakoresha imirimo ivunanye, kubaha ibihano bikomeye, kubasambanya, kubata, kutabandikisha  cyangwa gutinda kubikora mu gihe bavutse, kubavana mu ishuri cyangwa kutabaha ibyangombwa nkenerwa mu gihe baririmo, kwihekura, no kuvanamo inda.

IP Ntiyamira yababwiye ko ibiyobyabwenge nk’urumogi biri mu bitera ababinyoye gukora bene ibyo byaha by’ihohoterwa ndetse n’ibindi byaha nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, n’urugomo, maze abasaba kutabinywa, kutabicuruza, no kutabitunda, kandi bagaha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababikora dore ko begeranye n’inzira binyuzwamo bivanwa mu bihugu duhana imbibi.

Nyiramahirwe Brandine we yavuze  ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigira ingaruka nyinshi, atari iz’umuntu ku giti cye gusa,  ahubwo rinazigira ku muryango nyarwanda no ku gihugu muri rusange,aho yavuze ko rishobora no kuvamo Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina,inda zitateganyijwe n’izindi ngaruka zitandukanye.

Yakomeje ashimira Polisi y’u Rwanda  ku kiganiro yatanze maze asaba abayobozi b’ibanze bari bahari ko ibiganiro nk’ibi bigomba gutangirira mu ngo bigisha abana n’ababyeyi ba kakigira icyabo kugirango habeho kurwanya ihohoterwa cyane batanga amakuru ku gihe ,mugihe babonye uhohoterwa.

Yasabye abaturage kuba ijisho ry’umuturanyi batangira amakuru ku gihe,kandi bakirinda guceceka kuko iyo bacecetse  bigira ingaruka kuko bituma ibimenyetso bibura,maze asaba abaturage kuba intangarugero aho batuye.