Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Musanze: Polisi y’u Rwanda yakanguriye abamotari gukomeza kwicungira umutekano

Kuwa gatatu tariki ya 29 Mata 2015, kuri sitade ubworoherane yo mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru habereye inama yahuje Polisi y’u Rwanda, abayobozi b’akarere n’abatwara abagenzi kuri Moto bagera kuri 400 bakorera mu mujyi wa Musanze.

Iyi nama yari yitabiriwe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Musanze Senior Superintendent of Police (SSP) Benoit Nsengiyumva n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu Musabyimana Jean  Claude .

SSP Nsengiyumva yakanguriye aba bamotari kwicungira umutekano, ababwira ko n’ubwo u Rwanda rufite umutekano usesuye ndetse rugasagurira n’amahanga, nabo bakwiye kuwubumbatira, aboneraho umwanya wo kubasaba kwirinda impanuka zibera mu muhanda  kuko zihitana ubuzima bw’abantu batwara nabo zitabaretse.

Akaba yaragize ati:”Umuyobozi w’ikinyabiziga niwe wa mbere ukwiye kumenya imigendere yo mu muhanda, akirinda kubangamira abandi bakoresha umuhanda, akirinda umuvuduko n’ikindi cyose cyateza impanuka”.

Yakomeje abashishikariza kwirinda ibiyobyabwenge no kumenya ko abo batwaye batari kubikwirakwiza mu baturage kuko akenshi ababicuruza bifashisha moto, abasaba kwirinda ruswa, abasaba gufatanya n’izindi nzego mu kurwanya icuruzwaa ry’abantu, asoza abashimira imikoranire myiza irangwa hati ya Polisi n’abatwara za moto, anabasaba gukomeza iyo mikoranire myiza n’inzego z’umutekano barushaho gutangira amakuru ku gihe  ku icyahungabanya umutekano.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu Musabyimana Jean Claude yashimiye byimazeyo Polisi y’u Rwanda kuba yaratekereje kuganira n’aba bamotari. Kuri we, ibiganiro nk’ibi ni ingenzi kuko bituma barushaho kwibungabungira umutekano bakamenya ububi bw’ibiyobyabwenge bityo hagafatwa ingamba zo kutabyishoramo.

Musabyimana kandi yavuze ko umutekano utareba inzego z’umutekabo gusa, akaba yaraboneyeho gusaba abo bamotari nabo kugira uruhare mu kuwubungabunga, ariko cyane cyane batanga amakuru y’ibyaha bishobora gukorerwa aho bakorera kugira ngo habeho kubikumira.

Yasoje abakangurira kwitabira kwibumbira mu mashyirahamwe kuko bibafasha mu iterambere ryabo ndetse n’iry’igihugu muri rusange, abibutsa  ko bagomba kwitabira ubwisungane mu kwivuza n’umuganda.

Muberuka Safari uhagarariye abamotari mu ntara y’Amajyaruguru yashimiye ubuyobozi bwa Leta n’ubwa Polisi budahwema kubaba inama no kubaba hafi, anabizeza ubufatanye mu gukumira ibyaha, akaba yaragize ati:” Turashimira ubuyobozi butuba hafi, kandi izi nama ziziye igihe kuko zongeye kuduhwiturira kubahiriza amategeko y’umuhanda no kurwanya ibiyobyabwenge. Icyo dusabwa ni ugushyira mu bikorwa inama twagiriwe."