Kuwa kabiri tariki ya 13 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Musanze yahuguye abagize komite z’abaturage zo gukumira ibyaha, bazwi ku izina rya “Community Policing Committees”( CPCs). Bibukijwe indangagaciro zikwiye kubaranga nk'abanyarwanda ubwabo kugira ngo zibafashe gukora akazi kabo neza.
Aya mahugurwa yabereye mu murenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze, aho abaturage barenga ijana bitabiriye aya mahugurwa. Aya mahugurwa yayobowe ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda ndetse n’imikoranire yayo myiza n’izindi nzego ndetse n’abaturage mu karere ka Musanze, Chief Inspect of Police(CIP) Viateur Ntiyamira.
CIP Ntiyamira aganira n’aba bafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha no kwicungira umutekano yababwiye ko indangagaciro nyarwanda zikwiye kubaranga haba mu mivugire no mu bikorwa bakora bya buri munsi, cyane cyane gukumira ibyaha,gucunga umutekano no kurwanya ruswa n’ibindi.
Yagize ati:”nta mutekano uri mu gihugu iterambere ntiryashoboka, niyo mpamvu mwebwe ubwanyu mugomba kugira uruhare mu gucunga umutekano kugirango rya terambere dukeneye ribashe kugerwaho. Umutekano rero uzashoboka ari uko mwakumiriye ibyaha mufatanyije n’abaturage mushinzwe kuko mufite uruhare runini mukubibakangurira.”
Yakomeje ababwira ko ikindi kigomba kubaranga aho bari hose, ari ukurangwa n’umuco wo gutangira amakuru ku gihe, kuko uko utinda gutanga amakuru y’ibyabaye, uba wishe imwe muri za ndangagaciro zibaranga. Yatanze urugero ko nk’iyo ubonye umuntu utanga ruswa ntutange amakuru uba udindije iterambere ryawe,abaturanyi n’igihugu muri rusange.
Yaravuze ati:”imikorere n’imikoranire yanyu n’izindi nzego ni ingenzi kandi ni ishema kuri buri wese ubigiramo uruhare. Niyo mpamvu buri wese witabiriye aya mahugurwa agomba kumva ko kubaka igihugu aharanira icyagiteza imbere ari inshingano ze aho yaba ari hose.”
CIP Ntiyamira yongeye no kubahugura kubijyanye n’itegeko rirengera imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe,impano n’izungura,amategeko arengera abana, amategeko areba ibijyanye na ruswa, gushyingirwa imburagihe utaruzuza imyaka isabwa,gufunga abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’ibindi.
Aba bafatanyabikorwa babonye umwanya wo kubaza no gutanga ibyifuzo byabo, bavuga ko mu mbogamizi bajyaga bahura nazo mu kazi kabo, ari ukutamenya amategeko y’ibijyanye no kwaka no kwakira ruswa, n’imitungo y’abashanye. Basoje bashimira Polisi y’u Rwanda ku buryo idahwema kubahugura, basaba ko bakongererwa amahugurwa kugirango barusheho gusobanukirwa amategeko atandukanye.
Kinyarwanda
English











