Ku cyumweru tariki ya 4 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Musanze yataye muri yombi abasore 2 aribo Habinshuti Jean de Dieu na Karimunda Jean Bosco bose bakomoka mu karere ka Ngororero, bakaba bakurikiranyweho kwiba amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni 30. Ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu karere ka Musanze.
Nk’uko Polisi y’u Rwanda ikorera muri ako karere ibitangaza, uyu Habinshuti yakoraga akazi ko mu rugo i Kigali, ku mugoroba w’itariki ya 30 Mata 2014 agiye koza imodoka nk’uko bisanzwe, ayifunguye abonamo amafaranga arayatwara.
Habinshuti avuga ko we na Mubyara we Karimunda Jean de Dieu basaba imbabazi, bakemera gusubiza aya mafaranga n’ubwo bafashwe hari ayo bamaze gukoresha. Yagize ati " Nanjye ntabwo nari nagambiriye kuyiba, ahubwo nafunguye imodoka ngo nyoze nk’uko nari nsanzwe mbikora, nyifunguye mbonamo igikapu, bityo ngira amatsiko yo kureba ikirimo, mbonye ari amafaranga nigira inama zo kuyatwara, mpamagara mubyara wanjye tujya gukodesha inzu muri Musanze, ariko ubu ndicuza nkaba nsaba n’imbabazi."
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, Superitendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu, avuga ko aba basore batawe muri yombi bakurikiranyweho kwiba amafaranga mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo.
SP Hitayezu akomeza avuga ko nyuma yo kugezwaho ikirego bashakishije aho aba basore baherereye, kugeza ubwo babafashe kandi bababafatana aya mafaranga n’ubwo bari batangiye kuyakoreshaho.
SP Hitayezu aragira inama abafite amafaranga menshi ko atari byiza kurarana amafaranga menshi nk’aya mu ngo, akaba yagize ati: “Turasaba abantu bafite amafaranga menshi ko batayararana mu ngo, bakihutira kuyajyana kuri Banki cyangwa bakajya bakoresha impapuro zabigenewe nka Sheki .
Nyir’ukwibwa nyuma yo gusubizwa amafaranga ye, yashimye Polisi y’u Rwanda kuba yokoze uko ishoboye ikamukurikiranira amafaranga kandi akaba yabonetse, akomeza anayishimira imbaraga igaragaza mu kurengera abanyarwanda mu kubungabunga umutekano wabo ndetse n’ibyabo.
Amafaranga yose hamwe aba basore bafatanywe ni 8,288,670 Frw, Amadolari ya Amerika ibihumbi 10 (10,000US $) hamwe n’Amayero ibihumbi 16.
Kinyarwanda
English











