Kuri uyu wa gatanu taliki ya 22 Nzeli, mu murenge wa Gacaca, habaye umuhango wo kwakira no kuganiriza urubyiruko nyarwanda rw'abakorerabushake mu gukumira ibyaha (Rwanda Youth Volunteers in Crime Prevention Organization) (RYVCPO), rukorera muri uyu murenge.
Uyu muhango ukaba wari witabiriwe na IP Viateur Ntiyamira , ushinzwe guhuza Polisi n’abaturage mu gukumira ibyaha ari kumwe na Murangamirwa Theodore uyobora uru rubyiruko mu karere ka Musanze.
IP Ntiyamira yakanguriye uru rubyiruko kwicungira umutekano, barwanya ibiyobyabwenge n'ibindi byaha biboneka mu mirenge batuyemo. Aha akaba yagize ati:"Ibyaha byose byakwirindwa cyangwa bikagabanuka abantu bose babishyizemo imbaraga, ndetse n'ababikoze bagashobora gufatwa bagahanwa, dore ko abaturage baba babazi neza, kuko akenshi baba ari abaturanyi babo, mudufashe kubungabunga umutekano n'ibikorwaremezo igihugu cyacu kimaze kugeraho ".
Yakomeje abwira ati:”Mufite inshingano yo kumva ibintu vuba, kandi ko muramutse mukoreshejwe neza ibyaha byagabanuka ku buryo bugaragara, anavuga ko akarere nako gateganya kuzatera inkunga uru rubyiruko.
Mu ijambo yagejeje kuri uru rubyiruko, Murangamirwa yagize ati:” Nitwe musemburo w’impinduka nziza ku rubyiruko rugenzi rwacu ndetse no kubaaturage bose, igihe twaba dukoze ibyo dusabwa, tube intangarugero muri byose.”
Yakomeje agira ati:” Umubare wacu urahagije ngo dutange umusanzu ufatika mu gukumira no kurwanya ibyaha dufatanya na Polisi n’izindi nzego , kandi tugafasha abaturage kumva neza ibibafitiye akamaro.”
Mu gusoza, yashimye inkunga Polisi y'u Rwanda idahwema gutera urubyiruko, anizeza ko bagiye kongera imbaraga mu kwicungira umutekano muri aya magambo:"Tugiye gukomeza gufatanya n'abaturage, turushaho gutangira amakuru ku gihe y'abacuruza ibiyobyabwenge n'ibindi bihungabanya umutekano, buri wese arangize inshingano ze ku rwego rwe, kandi turushaho kwitabira amarondo".
Iyi nama yashojwe no kwakira abagera kuri 74 bashya biyemeje gufatanya na bagenzi babo basanzwe ari abakorerabushake, kuko muri uyu murenge bari basanzwe bagera kuri 88.
Uru rubyiruko nyarwanda rw'abakorerabushake mu gukumira ibyaha (RYVCPO), rugizwe n'abanyamuryango bagera hafi ku bihumbi Magana abiri (200,000) mu gihugu hose, bakaba bakora ibikorwa bitandukanye by'ubukorerabushake birimo kubakira imwe mu miryango itishoboye, kuyirihira ubwisungane mu kwivuza no kuyoroza amatungo, rugakora kandi ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge, ruswa n'ibindi.
Kinyarwanda
English











