Ku wa mbere tariki ya 23 Nyakanga, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, yakoranye inama n’abafite Amagaraje n’Abakanishi babo bose hamwe barenga 170 bakorera mu murenge wa Muhoza, mu karere ka Musanze; ahazwi nko mu Mujyi wa Musanze, abasaba ko mu mirimo bakora bakwiye kwita no kurengera ibidukikije.
Yavuze ko Polisi yafashe umwanzuro wo guhura na bo bakaganira, nyuma y’aho bigaragaye ko hari amwe mu magaraje ari hafi y’ibishanga n’imigezi, ugasanga ibinyabiziga bije gukorerwa “vidanje” (gusukurwamo amavuta ashaje), abakanishi bakareka ayo mavuta agatembera muri iyo migezi bikanduza amazi.
Yagize ati,"Twasabye abafite amagaraje hafi y’imigezi kuyahakura kuko amavuta avanwa mu modoka aba afite ibinyabutabire byahumanya, ugasanga aratembera muri iyo migezi; kandi amazi y’iyo migezi akoreshwa ndetse hari n’abayanywa."
CIP Twizeyimana yasabye kandi abo bakoranye inama kwirinda gutwika imipira y’imodoka, kuko ibyotsi bivamo na byo byangiza ikirere; bityo bikagira ingaruka ku buzima bw’umuntu.
Yababwiye ati,"Iriya myotsi igira ingaruka nyinshi cyane ku buzima bw’umuntu, kuko ubusanzwe umwuka duhumeka uba ari mwiza. Iyo wivanzemo iyo myuka mibi bitera indwara z’ubuhumekero zirimo nka Asima, Igituntu n’izindi zikomeye."
Yavuze ko gukumira iriya myuka ihumanya ikirere ari ukubungabunga ubuzima bw’abaturage bo mu gihugu no mu karere, kuko umwuka abantu bahumeka utagira imipaka.
CIP Twizeyimana yasoje ijambo rye asaba abantu kwirinda kogereza ibinyabiga mu migezi, avuga ko n’abuhira imyaka imashini zabo bakwiye kujya bazishyira kure y’imigezi kubera imyuka zitumura.
Amagaraje ari mu Mujyi wa Musanze ni 8. Ayo ni Tera imbere mukanishi, Single Power, JDM, COMM.MOTO, GROMEM, Speed Service, Discentre na SP Petrol Station.
Kinyarwanda
English











