Ku wa kane tariki 21 uku kwezi, Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Musanze, Surpertendent of Police (SP) Aphrodice Gashumba yagiranye ikiganiro n’abatwara abagenzi ku magare bakorera mu mujyi wa Musanze barenga 280 abakangurira kuba abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda bubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka.
Yababwiye ko impanuka zo mu muhanda zishobora kwirindwa abawukoresha bose baramutse bubahirije amategeko yerekeye kuwutwaramo ibinyabiziga no kuwugendamo.
Yababwiye ati,"Igihe mutwaye abagenzi mujye muzirikana ko hari abandi bakoresha inzira nyabagendwa; bityo mwubahirize amategeko. Nimuyubahiriza muzaba mutanze umusanzu ukomeye mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda kuko nta mpanuka zizabaho."
Yongeyeho ati,"Kutubahiriza amategeko y’umuhanda ni ugushyira ubuzima bw’abakoresha inzira nyabagendwa muri rusange mu kaga. Umutungo w’ibanze w’Igihugu ni Abaturage. N’iyo yaba umuntu umwe uhitanywe n’impanuka biba ari igihombo kinini ku gihugu n’umuryango we."
Mu byo SP Gashumba yakanguriye aba bakora iyi mirimo harimo kwiga amategeko y’umuhanda no kuyubahiriza, gutwarira igare ku ruhande rw’iburyo bw’umuhanda bakurikije icyerekezo bajyamo, kwibumbira mu mashyirahamwe kugira ngo bagire aho babarizwa hazwi, gushaka kandi bakambara umwambaro ubaranga, kurangwa n’isuku, gusuzuma ko feri z’igare zikora neza mbere yo kurigendaho, gushyira utugarurarumuri ku magare yabo no guhora basuzuma ko ari tuzima.
Yakomeje ubutumwa bwe agira ati,"Mwirinde umuco mubi njya mbonana bamwe muri mwe wo gukatakata mu muhanda; ndetse hari n’abarekura amahembe y’igare. Ibyo ni ukwikururira ibyago by’impanuka, ndetse ukaba wanayiteza abandi bakoresha inzira nyabagendwa.
SP Gashumba yabwiye aba bakora iyi mirimo ko uwagira amakuru ajyanye n’umutekano wo mu muhanda yayamenyesha Polisi kuri nimero za telefone 112,113, 0788311112 cyangwa 0788311502.
Yabasabye kandi kugira uruhare mu kurwanya itundwa ry’ibiyobyabwenge, magendu n’inzoga zitemewe mu Rwanda agira ati,"Abavana ibiyobyabwenge mu gace kamwe babijyana mu kandi bamwe batwarwa n’abatwara abagenzi ku magare. Murasabwa ubwanyu kutabyishoramo, kandi murangwe n’ubushishozi kugira ngo mudafasha ababikora kubigeraho; kandi igihe mugize uwo mubibonana, mukabimenyesha inzego zibishinzwe kugira ngo afatwe."
Kinyarwanda
English











