Ku itariki ya 6 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Musanze yakoranye inama n’abatanga zimwe muri serivisi z’ibigo by’itumanaho byemewe gukorera mu Rwanda (MTN, TIGO na AITEL) barenga 200, bakorera mu mujyi wa Musanze, ibakangurira kugira uruhare mu kurwanya abatekamutwe n’ikwirakwizwa ry’amafaranga y’amiganano ndetse n’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga bishobora gukorerwa kuri telefone batangiraho serivisi.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Musanze Superintendent of Police (SP) Patrick Butera wari uyoboye iyi nama, yabashimiye uruhare bagira mu iterambere ry’abaturage kuko ukeneye serivisi z’ibigo by’itumanaho azibonera hafi, anabasaba ko mu byo bakora byose bakwibumbira mu mashyirahamwe, kugirango bashobore guterwa inkunga no gucungirwa umutekano.
Yababwiye ko nubwo batanga serivisi nziza, bagomba gushishoza igihe bakira amafaranga y’abantu baje kuyabitsa kuri Mobile Money, kuko hari abashobora kuza kubabitsaho amafaranga y’amahimbano.
Aha yaravuze ati:”Turabagira inama mwe mwakira mukanatanga amafaranga kuri telefoni gushishoza amafaranga muhabwa n’ababagana, kuko bishoboka ko hari abatekamutwe bashobora kubazanira amafaranga y’amiganano, mwe mukabaha amazima, mukabimenya bagiye cyangwa namwe ntimubimenye mukayaha abandi baturage baje kubikuza, bityo mukaba muyakwirakwije mu gihugu.”
SP Butera yabasabye kandi kuba maso igihe batanga amafaranga, bakirinda ko hari umuntu umenya umubare w’ibanga bakoresha, kuko hagize undi uwumenya yawifashisha mu kubiba amafaranga baba bafite kuri telefone zabo.
Kuri iyi ngingo yaravuze ati:”Bene abo bajura barahari. Umubare w’ibanga ni ibanga nyine nk'uko bivugitse, ugomba kumenywa na nyirawo gusa, kuko iyo bene abo bajura bawumenye biborohera kwiba nyirawo.”
Yabasabye kujya bamenyesha Polisi vuba amakuru yose yahungabanya umutekano ndetse n’ubukungu bw’igihugu.
Abitabiriye inama bishimiye ibiganiro bahawe, biyemeza kuba intangarugero no gushyira mu bikorwa impanuro bahawe na Polisi.
Kinyarwanda
English











