Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Musanze Superintendent of Poloice (SP) Aphrodis Gashumba, yakanguriye abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare bazwi ku izina ry’abanyonzi bibumbiye muri koperative CVM (Cooperative de Velo de Musanze) bakorera mu karere ka Musanze, kurangwa n’imikorere myiza, birinda kunyuranya n’amategeko agenga umwuga wabo.
Ibi yabibabwiriye mu nama yagiranye nabo kuwa gatanu tariki ya 6 Ukwakira, ibera kuri sitade Ubworoherane mu murenge wa Muhoza.
SP Gashumba yabasabye kurushaho kubahiriza amategeko y’umuhanda, mu rwego rwo kwirinda no gukumira impanuka zangiza ibikorwa bitandukanye ndetse rimwe na rimwe zigakomeretsa cyangwa zikabahitana.
Yagize ati: "Impanuka zo mu muhanda zishobora kwirindwa no gukumirwa. Igisabwa gusa n’ukubahiza amategeko n’ababwiriza bigenga ikoreshwa ryawo. Kubera ko umwuga wanyu muwukorera ku mihanda, murasabwa kubahiriza amategeko awugenga kugira ngo mudakora cyangwa ngo muteze impanuka".
Yabakanguriye kandi kwirinda gupakira imizigo irenze ubushobozi bw’igare, umuvuduko ukabije, gutwara basinze, kandi bagashyira itara ku magare yabo.
Na none, SP Gashumba yabakanguriye kujya bagira amakenga kubo batwaye n’imizigo yabo, kugirango badatwara abagizi ba nabi cyangwa ibintu binyuranyije n'amategeko, kandi bakihutira gutanga amakuru mu gihe babonye ikintu cyose giciye ukubiri n'amategeko.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhoza Manzi Jean Pierre wari witabiriye iyi nama, yabagiriye inama yo gukora imishinga iciriritse, kwibumbira hamwe ari nako bagana amabanki kugira ngo biteze imbere.
Nyuma y’inama, umuyobozi wa CVM Ngayaberura Casimir yashimye Polisi, anizeza ubufatanye agira ati:"Polisi yacu ni iyo gushimwa kuko akazi kacu tugakora nta nkomyi kuko hari umutekano usesuye mu gihugu. Birakwiye rero ko tugira uruhare mu kuwusigasira no kuwubumbatira. Ibyo tuzabikora twubahiriza amategeko n’amabwiriza by’umwuga wacu kandi duha Polisi y’u Rwanda amakuru y’uwakoze ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko."
Kinyarwanda
English











