Mu rwego rwo gukomeza gufatanya n’izindi nzego gukumira no kurwanya gutwara inda mu bangavu, mu mpera z’icyumweru gishize ( ku itariki 9 z’uku kwezi) Polisi y’u Rwanda yagiranye ibiganiro n’abanyeshuri barenga 3,500 biga mu bigo bine bibarizwa mu karere ka Musanze byibanze ku ngingo zitandukanye zirimo uburyo bakwirinda ibishuko byatuma bishora mu ngeso mbi zabaviramo gutwara inda n’izindi ngaruka.
Ibigo byabereyemo ubwo bukangurambaga ni: Ecole Sécondaire Islamique de Ruhengeri (ESIR), Urwunge rw’amashuri rwa Muhoza I, Urwunge rw’amashuri rwa Muhoza II na Ecole des Sciences de la Santé de Ruhengeri (ESSA Ruhengeri ). Ibi biganiro byitabiriwe kandi n’abayobozi b’ibi bigo by’amashuri ndetse n’abarezi babyigishamo.
Aganira n’abiga muri ESIR, Umuyobozi wa Polisi wungirije mu Ntara y’Amajyaruguru, Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Louis Rurangwa yababwiye ko kwishora mu busambanyi, kunywa ibiyobyabwenge, irari , kudakurikiza inama z’ababyeyi n’abarezi, kutagira amakenga ndetse n’ubushishozi buke ari bimwe mu bishobora gutuma abangavu batwara inda bakanahura n’ibindi bibazo bigira ingaruka ku hazaza habo, ku miryango yabo ndetse no gihugu muri rusange.
Yakomeje abwira urwo rubyiruko ko izindi ngaruka zo gutwara inda ku bangavu harimo kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, kuba ababyeyi imburagihe, kureka ishuri, ipfumwe no kwiyanga; bityo abasaba gukurikiza inama z’uburyo bazirinda.
SSP Rurangwa yakomeje ubutumwa bwe ababwira ati,"Kurarikira ibyo ababyeyi banyu cyangwa abafite inshingano zo kubarera byemewe n’amategeko badafite cyangwa batabasha kubona bishobora kubakururira ingorane n’ibibazo bikomeye. Mukwiriye kunyurwa n’uko muri."
Yagize kandi ati," Abatera inda abangavu babashukisha ibintu binyuranye birimo amafaranga na telefone ngendanwa. Mugomba kwima amatwi, kandi mukamaganira kure uwabashuka ashaka kubajyana mu tubyiniro, utubare n’amahoteri agamije kubagurira ibinyobwa bisembuye kugira ngo musinde abone uko abasambanya; hanyuma nyuma y’igihe gito mwisange mutwite ."
Umuyobozi wa Polisi wungirije mu Ntara y’Amajyaruguru yaganirije kandi abiga muri ESIR ku icuruzwa ry’abantu; aha akaba yarababwiye ko abashaka abantu bo kujya gucuruza babizeza ibitangaza birimo kubashakira imirimo myiza cyangwa amashuri meza; ariko ko iyo babagejejeyo babakoresha imirimo ivunanye kandi y’agahato nta gihembo, ndetse ko bamwe mu bo bajyana bababaga bakabakuramo zimwe mu ngingo z’umubiri bakazigurisha; abandi bakabashora mu busambanyi ku gahato n’ibindi bikorwa by’urukozasoni .
Yababajije ati,"Ni gute umuntu mutaziranye, mutanafitanye isano aza akakwizeza ibitangaza nk’ibyo ukemera udashidikanyije ko ibyo akubwira ari ukuri? Udashishoje wakwibwira ko agamije kugufasha; ariko mu by’ukuri nta neza aba akwifuriza. Icyo aba agamije ni ukujya kugucuruza. Nihagira ubizeza ibyo bitangaza muzamwamaganire kure , kandi mubimenyeshe Polisi cyangwa izindi nzego zirimo iz’ibanze.Ntimukabyihererane."
Mu biganiro yagiranye n’abiga muri Ecole des Sciences de la Santé de Ruhengeri ndetse n’abiga mu Rwunge rw’amashuri rwa Muhoza I, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP), Hamdun Twizeyimana yababwiye ko urubyiruko rugize umubare munini w’abishora mu biyobyabwenge; bityo abasaba kwirinda kubyishoramo; anaboneraho kubakangurira kuba abafatanyabikorwa ba Polisi mu kurwanya no gukumira iyinjizwa ryabyo mu gihugu, itundwa, ikoreshwa, icuruzwa n’inyobwa ryabyo bayiha amakuru yerekeranye n’ababikora.
Yababwiye ko gifatwa nk’ikiyobyabwenge mu Rwanda ikintu cyose gifite methanol irengeje igipimo cya zero n'ibice bitanu ku ijana (0.5%) mu bikigize; ikirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro; ndetse n’ikinyobwa cyose cyateganywa nk’ikitemewe n’Amabwiriza ya Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze nk’uko biteganywa n’Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Nº 20/35 ryo ku wa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n'ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n'urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo.
Kinyarwanda
English











