Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Musanze: Polisi yakanguriye abanyeshuri ba Muhabura Integrated Polytechnic College (MIPC) kwirinda ibiyobyabwenge

Mu rwego rwo gukomeza gukangurira abanyarwanda cyane cyane urubyiruko gukumira no kwirinda ibiyobyabwenge, kuwa gatatu tariki ya 2 Polisi y’u Rwanda yaganiriye n’abanyeshuri 548 bo mu ishuri ry’ubumenyingiro n’imyuga rya Muhabura (Muhabura Integrated Polytechnic College-MIPC) ryo mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze n’abarezi babo.

Ibi biganiro byatanzwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, aho yakanguriye abanyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka mbi ku myigire yabo.

Yarababwiye ati:”Ibiyobyabwenge uko ugenda ubikoresha niko bigenda byangiza ubwonko, bityo ukagera naho utakibasha kwiyobora ubwawe, bigasigara aribyo bikuyobora. Ikindi ubinywa bimushora mu zindi ngeso mbi zirimo n’ubusambanyi.”

Yakomeje ababwira ko ibiyobyabwenge biteza ubukene kubikoresha, dore ko usanga akenshi na kenshi bihenze.

Yaranababwiye ati:”Umunyeshuri wabinyoye imyigire ye isubira inyuma, rimwe na rimwe bikanamuviramo kwirukanwa akaba yishe ubuzima bwe bw’ejo hazaza.”

Yabasabye kubyirinda bakabirwanya kuko bibangiriza ubuzima, ahubwo bakaba intangarugero mu kubikumira, babwira abandi ibibi bya byo, aho babibonye bagaha amakuru inzego zibishinzwe ku gihe kandi vuba.

CIP Twizeyimana yanabakanguriye kurwnya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’inda ziterwa abana bato n’abangavu.

Yaravuze ati:”Nk’uko bikunze kugaragara, hari aho usanga abana b’abakobwa baterwa inda z’imburagihe n’abarimu babo, ababarera cyangwa n’abandi bantu babashukisha ibintu, ibyo mugomba kubirwanya, mukitondera ababashukisha impano n’utugambo twiza dusize umunyu tubashora mu ngeso z’ubusambanyi.”

CIP Twizeyimana yasoje asaba aba banyeshuri gushinga amatsinda (Clubs) yo kurwanya ibiyobyabwenge n’ihohoterwa, kuko ariho abanyeshuri bazajya bahuriza hamwe ibitekerezo byo kubyirinda no kubirwanya.