Kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Ugushyingo abapolisi bo mu ishami rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi (FRB) bahuguye abaturage bo mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Kinigi, Akagari ka Kampanga, Umudugudu w?ikitegererezo wa Kinigi. Hahuguwe abaturage barenga 200, bahugurwa uko bagomba kwirinda inkongi z?umuriro bashobora kwitabara bazimya inkongi.
Aya mahugurwa ari muri gahunda y?ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi mu rwego rwo kurushaho kongerera ubumenyi bw?ibanze abaturarwanda mu bijyanye no kwirinda inkongi no kuba bakwitabara igihe zibaye.
Inspector of Police (IP) Theogene Murengera afatanije n?abandi bapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya inkongi nibo bahuguye abaturage. Babanje kubasobanurira amoko y?inkongi n?ibitera inkongi. Yabagaragarije ko nk?abaturage batuye mu mudugudu bashobora guhura n?inkongi iturutse ku burangare bwo gukoresha nabi umuriro w?amashanyarazi, inkongi iturutse ku bagizi ba nabi n?inkongi ishobora guturuka kuri gazi ikoreshwa mu guteka. Yagaragarije abaturage uko bakwirinda izo nkongi zose ndetse igihe inabaye bakaba bakwitabara ibyo badafitiye ubushobozi bagahamagara Polisi.
Yagize ati? Tubagira inama yo kujya mucomokora ibikoresho by?amashanyarazi igihe mutabyegereye, twavuga nk?ipasi, telefoni, televisiyo n?ibindi kuko hari igihe biteza inkongi. Bakanirinda gucokoza amashanyarazi cyane cyane abana, igihe batekesheje gazi basabwa kwitonda bakareba ko nta kibazo ifite ku buryo itateza inkongi.?
IP Murengera yifashishije ibikoresho yakomeje yereka abaturage uko bakwitabara igihe habaye inkongi.
Ati? Igihe utetse kuri gazi ukabona umuriro uratombotse ushobora kwifashisha ikiringiti gitose (kirimo amazi) ukacyorosa ku isafuriya witonze, icyo gihe umuriro uzahita uzima. Ku bafite za kizimyamuriro, ushobora no kwifashisha itabamo gazi ukazimya uwo muriro, kirazira kuzimisha kizimyamuriro irimo gazi igihe urimo kuzimya inkongi yatewe na gazi.?

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze, Senior Superintendent of of Police (SSP) Jean Pierre Kanobayire yari ahagarariye Polisi y?u Rwanda muri iki gikorwa yavuze ko abaturage bahuguwe kugira ngo bagire ubumenyi kubikoresho bari batunze ariko batazi kubikoresha batanazi ko byabarengera mu gihe habaye inkongi.
Yagize ati ?Abaturage bo muri uyu mudugudu bari bafite ibikoresho batazi kubikoresha tubona ko ari ngombwa ko bahabwa aya mahugurwa kugirango bizabafashe kwitabara bahuye n?ikibazo k? inkongi. Ni ngombwa ko wakwitabara ufite ubumenyi bw?ibanze aba baturange kimwe n?abandi muri usange turabagira inama yo guhita batabaza Polisi kuko ushobora kwibwirako ufite ubumenyi ariko inkongi ikakurusha imbaraga.?
Abaturage bo muri uyu mudugudu wa Kinigi bahawe nimero za telefoni bazajya bifashisha batabaza Polisi igihe habaye inkongi cyangwa bakeneye ubundi butabazi. Hari: 111,112, (imirongo itishyuzwa), 0788311024 (ishami rishinzwe kuzimya inkongi mu Ntara y?Amajyaruguru), cyangwa bagahamagara kuri 078831224,078811120.

Benimana Jean Pierre na Kaligirwa Lucie ni bamwe mu baturage bahuguwe, bashimiye Polisi y?u Rwanda yabageneye aya maguhurwa.
Benimana yagize ati: Nungutse byinshi, uko nshobora kwitabara nzimya inkongi mu buryo bw?ibanze nifashishije kizimyamuriro, uburyo bwo kuyifungura ngiye kuyikoresha cg kwifashisha ikiringiti gikonje ntwikira ahari umuriro mu gihe ngitegereje ubutabazi burenze ubwange. Aya masomo yaje tuyakeneye cyane kuko twari dutunze za kizimyamuriro tutazi kuzikoresha.?
Kaligirwa lucie we yavuze ko nk?abaturage bo mu mudugudu w?ikitegererezo bagize amahirwe wo guhugurwa na Polisi ishami rishinzwe kurwanya inkongi. Yavuze ko hari ibikoresho bakoreshaga buri munsi batashobora kubitabara cyangwa byo bibatabare mu gihe habaye inkongi. Yanavuze ko bungutse ubumenyi bw?uko bakwirinda inkongi itaraba.
Kinyarwanda
English











