Usibye kwigisha Umuryango nyarwanda kwirinda ibyaha no gufatanya gukumira icyahungabanya umutekano, Urubyiruko rw'Abakorerabushake mu gukumira ibyaha rukora ibindi bikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’Umuryango nyarwanda hibandwa ku gufasha imiryango itishoboye nko kuyishyurira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, kuyubakira no kuyisanira amazu, kuyoroza amatungo maremare n’amagufi, no kuyubakira uturima tw’igikoni.
Ibindi uru rubyiruko rukora harimo gukangurira Umuryango nyarwanda kurangwa n’isuku, gutera ibiti hagamijwe kurengera ibidukikije, guhanga, kwagura no gutunganya imihanda; n’ibindi bikorwa biteza imbere igihugu n’abagituye.
Kugeza ubu mu gihugu hose hari Abanyamuryango b’iri Huriro ry’urubyiruko bagera ku 223, 836 bakora ibikorwa by’ubukorerabushake bigamije iterambere n’umutekano birambye.
Mu rwego rwo gushimangira ubufatanye mu gukumira ibyaha, iri Huriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake ryasinyanye na Polisi y’u Rwanda amasezerano y’ubufatanye mu kubikumira.
Kubera uruhare rw’uru rubyiruko mu gukumira ibyaha no kubungabunga umutekano muri rusange, Polisi y’u Rwanda iruha amahugurwa kugira ngo buzuze izo nshingano neza.
Ni muri urwo rwego, ku itariki 8 z’uku Kwezi, Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Musanze, Superintendent of Police (SP) Aphrodis Gashumba yahuguye Abahuzabikorwa b’uru rubyiruko ku rwego rw’imirenge igize aka karere hamwe n’abagize Komite y’Ihuriro ryarwo ku rwego rw’akarere ka Musanze.
Atangira ikiganiro yagiranye n’urwo rubyiruko, SP Gashumba yabanje kubashimira uruhare bagira mu gukumira ibyaha; ariko ko n’ubwo bimeze bityo bakwiriye kurushaho gukangurira abandi kwirinda ibyaha byose.
Yagize ati,"Igihe mutanga ibiganiro; mujye mukangurira ababyitabiriye kwirinda kwishora mu biyobyabwenge mubabwira ko bigabanya ubushobozi bwo gutekereza no gukora kubera ko bigabanya imbaraga z’umubiri z’ubinywa; kandi ko usibye n’ibyo bitera ababinywa gukora ibyaha bituma bafungwa nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu no gusambanya abana."
SP Gashumba yababwiye kandi ati," Ntimukabure kandi kubabwira ko ibiyobyabwenge bitera igihombo gikomeye kubera ko iyo bifashwe birangizwa; kandi ko umuntu uhamwe n’icyaha cyo kubyishoramo afungwa, kandi agacibwa ihazabu; hanyuma mubagire inama yo kunywa no gucuruza ibyemewe n’amategeko bitagira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu."
Yibukije urwo rubyiruko ko gusesengura amakuru no kuyahanahana ku gihe n’izindi nzego ari ishingiro ry’ubufatanye mu kubungabunga no gusigasira umutekano kubera ko inzego zibishinzwe zifatanya gukumira icyawuhungabanya.
Umuyobozi wa Polisi muri aka karere yarusabye kugira uruhare mu megendekere myiza ya gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakangurira abavandimwe, inshuti n’abaturanyi babo kwitabira ibiganiro no gufata mu mugongo abayirokotse.
Kinyarwanda
English











