Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Gashyantare nibwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Musanze, ku bufatanye n'abaturage bashoboye kugarura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400(400,000frw) y’umucuruzi ukorera mu mujyi wa Musanze.
Amafaranga yafatanywe uwitwa Mucunguzi Lemy, yari yayibye mu iduka ry'uwitwa Imanizabayo Adelphine. Nyuma haje gufatwa nanone abandi bagabo babiri aribo Nsengimana Aboubakar n'undi witwa Tuyizere, ku makuru yari atanzwe na Mucunguzi avuga ko bafatanyije icyaha.
Chief Inspector of Police (CIP) Eugène Niyonzima, umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru w’umusigire avuga ko Imanizabayo yibwe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 600 (600,000frws) ariyo yatwawe na Mucunguzi ubwo yinjiraga mu iduka agatwara agakapu karimo ayo mafaranga.
Yagize ati: “Imanizabayo yari afite amafranga mu gakapu agasiga mu iduka rye ajya inyuma mu gikari nibwo uwitwa Mucunguzi yinjiye mu nzu aterura agakapu arakirukankana.”
Abaturage baramurebaga bamwirukaho bamufatana bamushyikiriza Polisi bamusangana ibihumbi 400, ahita avuga abo bafatanyije kwiba nabo barafatwa.
CIP Niyonzima avuga ko abaturage bahise batabaza Polisi bafata Mucunguzi bamusangana amafaranga bayasubiza uwo mucuruzi ubu harimo gukorwa iperereza kugira ngo n’andi aboneke.
CIP Niyonzima yashimiye abaturage bagize uruhare rwo gutuma bariya bajura bafatwa bagashyikirizwa ubutabera ndetse n’amwe mu mafaranga akabasha kuboneka hakiri kare.
Yagize ati: “Turashimira abaturage kuba bakomeje kugaragaza ubufatanye na Polisi mu kurwanya ibyaha n’abanyabyaha, igikorwa cyo gufata bariya basore ni uruhare rugaragara mu kwicungira umutekano.”
Abafashwe bahise bashyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) ikorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza.
Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rivuga igihano ku cyaha cyo kwiba mu ngingo yaryo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Kinyarwanda
English









