Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Musanze: Polisi yaganiriye n’abakirisitu bo mu itorero AGAPE ku buryo baca burundu ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Musanze yagiranye inama n’abaturage bagera kuri 200 bo mu itorero AGAPE, bibumbiye mu matsinda yo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge, barebera hamwe uko barushaho kubikumira no kubihashya burundu bigacika. Abitabiriye iyi nama ni bamwe mu bakirisitu bo muri iri torero bo mu mirenge ya Gashaki, Gacaca na Remera.  Iyi nama yabereye mu murenge wa Gashaki ku itariki ya 6 Mata.

Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Remera wayoboye iyi nama Inspector of Police (IP) Wilson Byakatonda, yabashimiye uburyo bo ubwabo  nk’abakirisitu bafasha abaturage kwirinda ibiyobyabwenge. Yabashimiye cyane cyane kuba barashyizeho itsinda ryo kubirwanya ndetse n’ibindi byaha muri rusange. Yakomeje ababwira ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi ku babinywa, ababicuruza n’ababitunda. Yanababwiye ko hari amategeko abihana; bityo abasaba gukomeza gukangurira abakibyishoramo kubireka kuko nta nyungu bakuramo uretse igifungo ndetse n’igihombo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashaki Dushime Jean, nawe yagarutse ku biyobyabwenge aho yagize ati:” nibyo ntandaro ya bimwe mu byaha tugenda tubona harimo amakimbirane yo mu miryango ndetse n’ihohotera ryo mu ngo. Turabasaba abaturage kujya batungira agatoki inzego z’umutekano aho babonye bicuruzwa ndetse n’ababinywa”.

Ikindi yabasabye ni ukwitabira gahunda za Leta zirimo izibateza imbere nko kwibumbira mu mashyirahamwe n’ibindi bikorwa by’ubuhinzi, ubworozi n’ibindi biteza imbere imibereho myiza yabo.

Bishop Ntibanyendera Callixte, uyobora itorero AGAPE mu Ntara y’Amajyaruguru wari muri iyo nama,  yasabye abo bakirisitu bitabiriye iyo nama gukurikiza inama bagiriwe na Polisi y’u Rwanda.  Yakomeje avuga ko n’ahandi aho iri torero rikorera, bazafatanya n’abandi bakirisitu bagashinga amatsinda nk’ayo yo kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha muri rusange, kugira ngo  bafatanye n’abandi baturage gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye.

Abitabiriye iyi nama kandi banaganirijwe ku kurwanya icuruzwa ry’abantu n’inda ziterwa abana b’abakobwa; bityo bafatira hamwe ingamba zo gukorera hamwe.