Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Musanze: Polisi yaganirije abanyeshuri bo muri GS Bisate ku kwirinda ibiyobyabwenge n’inda zitateguwe

Polisi y’u Rwanda ikomeje gahunda yayo y’ubukangurambaga mu bigo by’amashuri yisumbuye hirya no hino mu gihugu aho ikangurira abanyeshuri kwirinda inda zitateguwe ndetse n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibisindisha.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa 16 Werurwe, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Musanze yasuye abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rya Bisate (GS Bisate) barenga 400, baganirizwa ku ngingo zitandukanye zirimo amoko y’ibiyobyabwenge

n‘ibisindisha, n’ingaruka zabyo ku babikoresha cyane cyane urubyiruko, uko babyirinda no gutanga amakuru y’aho babibonye n’ababikoresha.

Ni ibiganiro byatanzwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana.

Yababwiye abo banyeshuri ko aribo  Rwanda rw’ejo, bityo bagomba gukurikira amasomo yabo neza, bakirinda icyayabangamira kugirango bazigirire akamaro bo ubwabo, imiryango yabo n’igihugu muri rusange.

CIP Twizeyimana yagize ati:” Mwebwe nk’abanyeshuri mugomba kwiga mushyizeho umwete kugira ngo mu myaka iri imbere muzavemo abayobozi beza.Ibi kugira ngo muzabigereho mugomba kwirinda kunywa ibiyobyabwenge n’ibisindisha n’izindi ngeso mbi zabashora mu byaha byatuma mutarangiza amashuri yanyu”.

Yabagaragarije ko umunyeshuri cyangwa undi muntu wishoye mu biyobyabwenge nta kintu ashobora kugeraho kuko ubwenge bwe buba butagikora neza, byagera ku bantu bakuru bubatse ho ingo zabo ugasanga zihoramo amakimbirane, abana ntibige, ntibavuzwe, umuryango ntutere imbere bakanagira ingaruka ku gihugu muri rusange.

CIP Twizeyimana yanakanguriye abakobwa biga muri iri shuri kwirinda gushukwa ngo baryamane n’abagabo, kuko bishobora kubaviramo gutwara inda imburagihe cyangwa kwanduriramo indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiwe.

Yagize ati:”Mujye munyurwa n’ubuzima mubayeho, ahubwo mwige mushyizeho umwete kugira ngo muzabashe kwibonera ibyo mukeneye byose. Mwirinde gukunda utuntu twiza cyane kandi mutarabasha kutwigurira kuko aritwo akenshi babashukisha bakabatera inda.”

Yasoje akangurira aba banyeshuri gushyiraho amatsinda yo kurwanya ibyaha, bakanongerera ingufu asanzweho kuko ariho bahanahaniramo amakuru y’icyahungabanya umutekano bakabwira Polisi ngo igikumire kitaraba.

Nyuma y’ibiganiro, Ndayishimye Prosper ushinzwe amasomo muri G.S Bisoke, yashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo ifata umwanya ikaza kwigisha abanyeshuri gahunda zigamije kubaka ejo hazaza h’urubyiruko rw’u Rwanda.

Ubusanzwe muri iri shuri hari hasanzwe itsinda rimwe ry’abanyeshuri  ryo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (Anti GBV Club), ariko uyu muyobozi yasezeranyije Polisi ko hagiye gushingwa izindi zirimo irigamije kurwanya ibyaha (Anti Crime Club), irirwanya ibiyobyabwenge (Anti Drugs Club) ndetse n’irirwanya icuruzwa ry’abantu (Anti Human Trafficking Club).

Abanyeshuri nabo bishimiye ibiganiro bahawe na Polisi y’u Rwanda, bayisezeranya ubufatanye mu kurwanya ibi byaha haba ku ishuri, mu miryango yabo ndetse no muri bagenzi babo batagize amahirwe yo kwiga igihe bazaba basubiye mu biruhuko.