Trending Now

Musanze: Polisi yafashe amakarito arenga 400 y’inzoga zitemewe

Kuri iki cyumweru tariki ya 04 Ugushyingo, Polisi ikorera mu karere ka Musanze, mu murenge wa Muhoza, akagari ka Mpenge, ku makuru yatanzwe n’abaturage yafatiye mu iduka ry’umuturage ibicuruzwa bitemewe n’amategeko bigizwe n’ amakarito arenga 400 y’inzoga zitandukanye ndetse n’amaduzene asaga30 y’amashashi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) Alex Rugigana yavuze ko abaturage bahaye amakuru Polisi ko hari umuturage ucuruza inzoga zitandukanye zinjiye mu buryo bwa magendu kandi zitujuje ubuziranenge.

Yagize ati “Twabonye amakuru ko umuturage witwa Ndindiriyimana Maurice usanzwe ari umucuruzi, ko mu iduka rye afitemo inzoga z’ubwoko butandukanye zitujuje ubuziranenge ndetse n’ibindi bicuruzwa bya magendu.”  

CIP Rugigana avuga ko Polisi yahise ijya mu iduka ry’uyu muturage isanga koko Ndindiriyimana Mourice w’imyaka 30 y’amavuko utuye muri uyu murenge wa Muhoza mu kagari ka Mpenge afite izi nzoga zirimo zebra warage, kitoko, hostwarage n’izindi, ndetse n’amapaki 30 y’amashashi.

Yakomeje agira inama abaturage zo kwirinda izi nzoga haba mu kuzinywa cyangwa kuzicuruza kuko ziza ku isonga mu bihungabanya umutekano.

Yagize ati “Izi nzoga kimwe n’ibindi biyobyabwenge  nk’urumogi na kanyanga ni bimwe mu bikurura ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa ndetse n’ amakimbirane yo mu miryango kuko uwazinyoye zimuyobya ubwenge ntagire icyo atinya”.         

CIP Rugigana akaba yaboneyeho gusaba buri wese kugira uruhare n’ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano zitemewe.

Yagize ati “Ibiyobyabwenge abantu bakwiye kumva ingaruka mbi bigira muri rusange, bityo bikajya biganirwaho  mu nsengero, mu nteko z’abaturage, ndetse no muzindi nama zitandukanye zibahuza kugirango birusheho kurwanywa.’’

Asoza ashimira abaturage batanze amakuru, asaba buri wese kugira uruhare mu gukumira ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano zitemewe atangira amakuru ku gihe.

Ingingo ya 24 mu mabwiriza agenga ubuziranenge bw’ibinyobwa igaragaza ko ikinyobwa kirengeje volte 45 z’ingano ya arukoro ikigize ndetse n’ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge bifatwa nk’ibiyobyabwenge