Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Musanze: Polisi n’abaturage barokoye umwana w’uruhinja wari watawe na nyina mu bwiherero

Kuwa gatatu tariki ya 19 Ugushyingo 2014, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Shingiro mu karere ka Musanze, barokoye umwana w’uruhinja wari wajugunywe na nyina umubyara mu bwiherero.

Nk’uko Polisi ikorera muri ako karere ibitangaza, ngo uyu mubyeyi gito witwa Nyiransekuye Angelique w’imyaka 21, yari asanzwe aba iwabo mu rugo aza gutwara inda, abibwiye uwayimuteye amutera utwatsi, nibwo ku itariki ya 19 Ugushyingo amaze kubyara yahitaga afata umugambi mubisha wo guta uwo mwana mu bwiherero ngo kuko Atari kubona ibyo areresha uwo mwana.

Polisi ikomeza ivuga ko ubwo yari agiye gushyira mu bikorwa uwo mugambi mubisha, yarabutswe n’umwana w’umuturanyi, ahita atabaza abaturanyi, nabo batabaza Polisi bahita batabara bakuramo urwo ruhinja rugihumeka, bahita babajyana ku kigo nderabuzima cya Gataraga aho bombi bari kwitabwaho n’abaganga.

Nyiransekuye aremera icyaha akanagisabira imbabazi, akavuga ko ibyo yakoze yabitewe n’uko uwamuteye inda yamwihakanye kandi akaba nta bushobozi bwo kumurera yari afite.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shingiro Iyakaremye Aimable yanenze iki gikorwa aho yakigereranyije n’icya kinyamaswa, asaba abaturage b’uwo murenge ibikorwa nk’ibi bivutsa ubuzima bw’inzirakarengane.

Iyakaremye yavuze ko inda zitateganyijwe arizo zikunze kuba intandaro zo kwihekura kandi ahanini biterwa n’ubukene bw’abaturage. Aha akaba yasabye urubyiruko kwibumbira mu makoperative kugira ngo rubashe gukora imishinga mito ibafasha kwivana mu bukene.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, superintendent of Police (Spt.) Christophe semuhungu, yatangaje ko abakobwa bakwiye kwirinda gusama inda zitateganyijwe, anavuga ko mu gihe habayeho gusama ku buryo butateganyijwe  umuti atari ukwihekura, kuko ubwabyo ari icyaha gihanwa n’amategeko, kandi n’uwo mwana uba uvukijwe ubuzima aba agomba kubaho kuko ari amaboko y’igihugu.