Polisi, RIB n’abafatanyabikorwa b’izi nzego mu kurengera ibidukikije biyemeje gufatanya mu rugamba rwo gukumira no kurwanya ibyaha bikorerwa ibidukikije hagamijwe kurengera ubuzima n’imibereho myiza y’umuturage.
Mu nama yabaye kuri uyu wa 11 Ukuboza mu karere ka Musanze yahuje Polisi, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’aba DASSO bose bo mu Ntara y’Amajyaruguru n’abo mu turere twa Nyabihu, Rubavu na Rutsiro mu Ntara y”Iburengerazuba biyemeje ko bagiye kurushaho gukumira ibyaha bikorerwa ibidukikije kuko bishobora guteza akaga ubuzima bwa muntu.
Abakora ubucukuzi bunyuranyije n’amategeko, abangiza ibikorwa bya leta birimo amashyamba, abahiga inyamaswa muri pariki, abohereza ibyuka bihumanya ikirere nibo bafatwa nk’abagira uruhare rutaziguye mu byaha bikorerwa ibidukikije kurenza abandi.
Dr. Bwimba David ushinzwe ishami ryo kurengera ibidukikije mu Rwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) yavuze ko ibyaha bikorerwa ibidukikije bigomba kurushaho guhagurukirwa n’inzego zose kugira ngo hakumirwe ingaruka zishobora guturuka kw’iyangirika ry’ibidukikije.
“Abangiza ibidukikije baragaraga kandi bakirengagiza ko ari icyaha gihanwa n’amategeko ndetse bishobora no gushyira ubuzima bwabo n’ubw’abandi mu kaga. Ibi rero tutabihagurukiye twese ngo twibutse abaturage ibyo bakwiye kwirinda n’impamvu yabyo, twazisanga dufite ingorane tudashobora kwirengera.”
Senior Superintendent of Police (SSP) Vita Hamza ushinzwe kurwanya ibiza no kurengera ibidukikije mu ishami rya Polisi ryo guhuza ibikorwa bya Polisi n’izindi nzego (Community Policing) yavuze ko hakiri ibikorwa byangiza ibidukikije, hakaba hagiye kongerwa ubukangurambanga bugamije kumvisha umuturage ingaruka zo kubyangiza.
Yagize ati” Usibye kuba hari ababyirengagiza, ubundi abaturage bazi ingaruka zo kwangiza ibidukikije kuko nabo zibageraho. Igikwiye gushyirwamo imbaraga ni uguhora tubibutsa bakabigira ibyabo kandi bakaduha n’amakuru ku bagira uruhare mu iyangirika ryabyo.”
Yavuze ko uruhare rwa buri wese rukenewe kuko ingaruka zikomoka ku iyangirika ry’ibidukikije zigera kuri buri muntu byaba mu gihe kigufi cyangwa kirekire.
Ati “Hari abo muzasanga bicwa n’inyamaswa cyangwa ibirombe bibagwira, inkangu n’imyuzure bikabasenyera. Izo zose ni ingaruka zo kwangiza ibidukikije zigaragaza vuba ariko hakabaho n’iz’igihe kirekire zirimo izikomoka ku mihindagurikire y’ibihe.”
Abitabiriye iyi nama biyemeje ko mu bufatanye busanzwe bubaranga bagiye gushyira ingufu mu gukumira ibyaha byibasira ibidukikije ariko n'aho bibaye ngombwa amategeko agakurikizwa ku bakoze ibyaha.
Itegeko n°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije mu Rwanda riteganya ko Umuntu wese ugaragaje imyitwarire cyangwa ibikorwa bitera cyangwa bishobora guteza ingaruka mbi ku bidukikije abihanirwa cyangwa agategekwa kubiriha.
Kinyarwanda
English











