Polisi y’ igihugu ibinyujije mu ishami ryayo rishinzwe ubuvuzi, ejo tariki ya 21 Nzeri, mu Karere ka Musanze yakoze igikorwa cyo gusiramura abagabo ku buntu.
Iki gikorwa kikaba cyarakorewe aba Polisi bakorera muri ako karere, abakora mu rwego rwa Karere rushinzwe umutekano (DASSO) ndetse n’ abafatanya na Polisi mu gukumira ibyaha (CPCs).
Iki gikorwa cyabereye ku biro bya Polisi mu Karere ka Musanze, cyaranzwe kandi no gupima ku bushake abagenerwabikorwa, amaraso kugirango barebe uko ubuzima bwabo buhagaze.
Uwo muhango kandi waranzwe n’ umukino w’ umupira w’ amaguru wahuje ikipe y’ aba Polisi bakorera mu Ishuli rikuru rya Polisi riri muri ako Karere ndetse n’ ikipe y’ abamotari, aha uyu mukino ukaba waraje kurangira ikipe y’ abamotari itsinze iyaba Polisi ibitego 3 kuri 1.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’ Amajyaruguru, Chief Superintendent Dismas Rutaganira, yashimye igikorwa cya Polisi cyo gusiramura no gupima ubwandu bwa sida byose ku buntu.
Yasabye abari bateraniye aho kugira uruhare rukomeye birinda sida ndetse n’ izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuza bitsina.
Yavuze ko sida ari icyorezo ingaruka ku muntu ku giti cye ndetse izi ngaruka zikaba zagera no ku muryango we ndetse no ku itera mbere ry’ igihugu muri rusange.
Yagize ati, “ Iterambere ry’ igihugu ntabwo ryagerwaho mugihe hari umubare w’ abaturarwanda bazahajwe n’ iki cyorezo.” Ningombwa rero ko buri wese afata ingamba zikomeye zo kuyirinda.”
Superintendent Dr. Emmanuel Hitayezu, uyoboye ikigo cya Polisi kita ku bibazo by’ abasabitswe n’ ibiyobyabwenge kiri mu Karere ka Huye yasabye aba bateraniye aho kujya buri gihe bagira umuco wo kwipimisha amaraso kugira ngo babashe kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze.
Bamwe mu bahawe izi serivise bashimye iki gikorwa bavuga ko Polisi y’ u Rwanda yabagiriye neza kubegereza bene izo serivise.
Bene iki gikorwa kandi Polisi ikaba ku itariki ya 22 Kanama, yaranagikoreye mu turere twa Rwamagana na Kayonza aho amagana n’ amagana y’ abantu yahawe bene izi serivisi.
Kinyarwanda
English











