Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Musanze: Polisi irakangurira abatwara abagenzi ku magare kugira uruhare mu kwirinda impanuka

Abatwara abagenzi ku magare bo mu karere ka Musanze  basaga ibihumbi bitatu bagiranye inama kuri uyu wa gatatu tariki 21 Kanama n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ikorera muri ako karere, iyo nama ikaba yari igamije kubakangurira gukora akazi kabo neza ariko cyane cyane birinda impanuka zo mu muhanda.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Musanze SSP Félix Bizimana yashimye abatwara abagenzi ku magare bo muri ako karere uruhare bagira mu iterambere ry’akarere ka Musanze, cyane cyane mu bikorwa byabo byo gufasha abatishoboye dore ko mu minsi ishize bahaye inka  ndetse bubakira n’abo batishoboye.

SSP Félix Bizimana yabasabye by’umwihariko kubahiriza amategeko y’umuhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka ndetse nabo bakagira uruhare mu kwibungabungira umutekano. Yababwiye ko bagomba kujya bamenya neza abagenzi batwaye kuko hari aho byagaragaye ko bamwe mu bagenzi batwara haba harimo abagizi ba nabi batandukanye ndetse n’abajura.

 Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Musanze yabasabye kandi kujya bagenzura neza imizigo y’abo bagenzi ngo kuko hari ababa bapakiyemo ibiyobyabwenge nk’urumogi, kanyanga n’ibindi.

Yabasabye kandi kwirinda ibihuha bitandukanye ndetse bakajya bihutira gutanga amakuru ku nzego z’umutekano hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abatwara abagenzi ku magare mu karere ka Musanze Ngayaberura Kazimiri yavuze ko bungukiye byinshi muri iyo nama bakaba biyemeje kujya batanga amakuru hakiri kare. Yavuze kandi ko iyo nama ari umwanya mwiza wo kureba ibyo bari bamaze kugeraho, yongeraho ko ubu bagiye gushyira ingufu mu kugenzura abagenzi batwara n’imizigo yabo kugira ngo hatagira ubaca mu rihumye agahungabanya umutekano.