Polisi ikorera mu karere ka Musanze yataye muri yombi umusore uri mu kigero cy’imyaka 23 y’amavuko, akaba akekwaho gukoresha amafaranga y’amahimbano, nyuma y’aho afatanywe agera ku bihumbi 55 agizwe n’inoti 11 z’amafaranga ibihumbi bitanu y’u Rwanda.
Ibi byabaye kuwa gatandatu tariki ya 16 Ugushyingo, bibera mu kagari ka Mburabuturo, umurenge wa Muko, akarere ka Musanze. Uyu musore wafatanywe ariya mafaranga y’amahimbano avuga ko ubusanzwe ari umufundi ukorera mu mujyi wa Kigali ngo ayo mafaranga akaba yari umushahara yari yahembwe nawe akaba atari azi ko ari amahimbano.
Kugira ngo uyu musore afatwe byatewe n’uko yagiye kugura ibintu mu iduka, maze nyir’iduka niko kudashira amakenga amafaranga yari afite, we n’abaturage bari aho bahise bitabaza Polisi ikorera ku murenge wa Muko, ihita imuta muri yombi, ubu iperereza rikaba rikomeje ngo ukuri kujye ahagaragara ku byerekeranye n’inkomoko y’ayo mafaranga y’amiganano.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyaruguru Chief Superitendent (CSP) Francis Gahima, yavuze ko iperereza rigikomeje ngo hamenyekane inkomoko y’aya mafaranga, ngo ubu bakaba bitegura kuyajyana muri Banki Nkuru y’Igihugu ikaba ariyo yemeza ko koko ayo mafaranga ari amahimbano, basanga ariyo uyu musore agakorerwa dosiye agakurikiranwa n’amategeko.
Gahima akaba asaba abantu kutijandika muri ibi bikorwa byo gukora amafaranga no kuyigana, akaba yakomeje avuga ko abibwira ko bakira vuba banyuze muri ziriya nzira baba bibeshya, kuko Polisi n’izindi nzego bari maso ku buryo batazahwema kubata muri yombi.
Yakomeje avuga ko afite gahunda yo kwigisha abaturage ububi bw’aya mafaranga akoresheje Radiyo, dore ko buri wa kabiri w’icyumweru aba afite ikiganiro atanga kuri Radiyo y’abaturage ya Musanze kuva saa cyenda kugera saa kumi.
Yasoje asaba abaturage kujya batanga amakuru y’abantu bigana amafaranga ndetse n’ibindi byaha muri rusange, kugira ngo habeho kurengera ubukungu bw’igihugu no gucunga umutekano w’abaturarwanda.
Uyu musore nahamwa n’icyaha azahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano, nk’uko biteganywa ingingo ya 604 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.