Mu cyumweru gishize, mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze; Polisi y’u Rwanda yaganiriye n’abaturage ndetse n’inzego zitandukanye zihakorera; uko barushaho kongera ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge.
Uku kuganira ku cyarushaho gukorwa mu rwego rwo kubikumira, byabaye nyuma y’igikorwa cy’umuganda wakozwe n’inzego zinyuranye zirimo DASSO, abatwara abagenzi ku magare no kuri moto, inzego z’ibanze ndetse n’abaturage; bose hamwe bageraga ku bihumbi 2500. Uyu muganda wo guhanga umuhanda uva kuri kaburimbo ujya ahateganywa kwimurirwa irimbi ry'abaturage, ureshya n’ibirometero 2 ukaba ufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 3.
Aganira nabo nyuma y’uyu muganda, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Musanze Superintendent of Police (SP) Aphrodis Gashumba, yasabye abaturage kugira uruhare mu guca ikoreshwa, itundwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge muri aka karere, kuko bigira ingaruka mbi zirimo ihohotera rishingiye ku gitsina, ubwicanyi, ubujura, urugomo n’ibindi kuri buri wese. Yasabye by’umwihariko abatwara abagenzi ku magare kuba maso bakajya bamenya abagenzi batwaye n’imizigo bafite, kuko nk’uko yakomeje abivuga hari bamwe babifashisha mu kubikwirakwiza.
Yabasabye kujya bahita babimenyesha Polisi y’u Rwanda cyangwa izindi nzego kugira ngo habeho kubikumira no gufata ababifite.
Naho Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhoza Manzi Jean Pierre, we yakanguriye abaturage kwitabira gahunda za Leta zirimo kwibumbira mu makoperative, gutanga ubwisungane mu kwivuza, gukora umuganda n’izindi.
Aba baturage kandi banakanguriwe kubahiriza amategeko y’umuhanda cyane cyane birinda umuvuduko ukabije no kuvugira kuri terefone igihe batwaye ibinyabiziga. ibi bikaba bituma birinda impanuka zo mu muhanda.
Banakanguriwe kandi kwitabira ibiganiro bitangwa muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kinyarwanda
English











