Abapolisi b’u Rwanda 26, umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority-RRA) n’undi w’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu (Immigration) bashoje amahugurwa bari bamazemo iminsi ine ku ikoreshwa rya I-24/7, ubu bukaba ari uburyo bw’itumanaho rigezweho bukoreshwa na Polisi Mpuzamahanga (Interpol) mu kubika no guhanahana amakuru ku byaha ndengamipaka hagati ya Polisi z’ibihugu 190 bigize iri huriro.
Aya mahugurwa yitabiriwe n’umunane b’igitsinagore yabereye mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda (National Police College-NPC) riherereye mu karere ka Musanze yatangiye ku itariki 12 z’uku kwezi akaba yashojwe ku mugaragaro ku ya 15 n’Umuyobozi w’ishami rya Polisi Mpuzamahanga muri Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP), Tony Kuramba.
Yateguwe ku bufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi Mpuzamahanga. Abayakoze banyuriye muri make abashyitsi batandukanye bitabiriye uwo muhango wo kuyasoza ku mugaragaro ibyo bize.
ACP Kuramba yabanje gushimira ubuyobozi bwa Polisi Mpuzamahanga ku nkunga itera Polisi y’u Rwanda kugirango ikomeze kwiyubaka kinyamwuga bityo biyishoboze kurushaho guha serivisi nziza abaturarwanda no gukomeza gusigasira umutekano wabo n’ibyabo.
Yagize ati:"Isi yugarijwe n’ibyaha ndengamipaka birimo iterabwoba, ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abanatu. Ibi bikaba biteza umutekano muke mu duce dutandukanye tw’isi. Kugirango biriya byaha ndengamipaka birwanywe, bikumirwe kandi hafatwe ababikoze cyangwa abategura kubikora, ni ngombwa ko Polisi n’inzego zindi zibishinzwe zigira ubumenyi buhanitse burenze kure ababikora n’ababitegura. Amahugurwa nk’aya rero ni imwe mu ngamba zigamije kugirango biriya bigerweho".
Yasobanuye ko mu rwego rwo guhuza Polisi zo mu bihugu bigize ihuriro rya Polisi Mpuzamahanga kugirango zirusheho kubumbatira no gusigasira umutekano ku isi, Polisi Mpuzamahanga yashyizeho ubu buryo bw’itumanaho bugezweho, kugeza ubu buhuza Polisi zo mu bihugu 190 ku isi, buzifasha mu guhanahana amakuru ku bakoze ibyaha ndengamipaka cyangwa abategura kubikora, kandi ko buzifasha kubafata no kuburizamo ibikorwa byabo bibisha.
Yavuze kandi ko ariya mahugurwa yashojwe ari muri gahunda ngari ya Guverinoma y’u Rwanda yo guteza imbere ikoranabuhanga mu mikorere n’imikoranire hagati y’inzego zitandukanye, akaba ari muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda yashyize ubu buryo bw’ikoranabuhanga ku mipaka y’u Rwanda, bukaba buyifasha mu gutahura no gufata abakora ibyaha ndengamipaka.
ACP Kuramba yabwiye abashoje ayo mahugurwa kuzahindura ubumenyi bungukiye mu masomo bize mo ibisubizo birambye mu kurwanya no gukumira ibyaha byambukiranya imipaka.
Yagize ati: "Nta gihugu kibaho nk’ikirwa. Kugirango ibyaha birwanywe kandi bikumirwe ndetse hafatwe ababikoze cyangwa abategura kubikora, hakwiye kubaho ubufatanye kandi bumwe mu buryo bwo kubigeraho harimo guhanahana amakuru ku gihe ku bikorwa n’imigambi y’abanyabyaha."
Yabwiye abashoje ayo mahugurwa kuzasangiza ubumenyi bungutse bagenzi babo bakorana kugirango, bafatanyije barusheho kurwanya no gukumira ibyaha ndengamipaka.
Uretse kwiga imikoreshereze ya I-24/7, abakoze aya mahugurwa bahawe kandi ubumenyi rusange ku miterere n’imikorere bya Polisi Mpuzamahanga n’uburyo bwo gushaka amakuru ku banyabyaha hifashishijwe I-24/7.
Mu ijambo rye, umwe mu bahuguye abashoje ayo mahugurwa witwa Julius Maritim, ukorera ku cyicaro gikuru cya Polisi Mpuzamahanga yo muri aka karere kiri i Nairobi mu gihugu cya Kenya, yabanje gushimira Polisi y’u Rwanda kuba yarateguye aya mahugurwa kuri we afata nk’intambwe ikomeye mu kurushaho kurwanya no gukumira ibyaha ndengamipaka ndetse no gufata ababikora cyangwa abibitegura.
Maritim yashimiye kandi umurava, ubushake, ubushoshozi no gukurikira neza byaranze aba 28 bayitabiriye.
Yagize ati:" I-24/7 irizewe kandi irihuta mu kumenya no gutahura umunyacyaha n’utari we. Ituma iperereza ryihuta bityo bigatuma abanyabyaha bafatwa vuba."
Yakomeje agira ati: "Uburyo bwiza bwo kurwanya no gukumira ibyaha ndengamipaka ni uguhanahana amakuru ku gihe ku banyabyaha, kandi kugirango ibyo bishoboke bisaba ko Polisi iba ifite ubumenyi buhambaye mu gutahura uburyo abanyabyaha bakoramo ibyaha."
Umwe mu bakoze ayo mahugurwa wavuze mu izina rya bagenze be, Assistant Inspector of Police (AIP) Jean Marie Sekabuga yagize ati: "Ubu tuzi gukoresha neza I-24/7. Ubu bumenyi twungukiye muri aya mahugurwa buzadufasha kurushaho kurwanya no gukumira ibyaha ndengamipaka ndetse no gufata ababikoze cyangwa abategura kubikora."
Kubera ikoreshwa rya I-24/7, Polisi y’u Rwanda yafashe abanyabyaha batandukanye n’ibintu bitandukanye byari byibwe muri bimwe mu bihugu byo muri aka karere ndetse n’ahandi ku isi maze ibishyikiriza ba nyirabyo binyuze muri Polisi z’ibihugu byabo.
Mu byafashwe harimo imodoka yo mu bwoko bwa T/Land Cruiser yibwe ku itariki 30 Mata, umwaka ushize mu gihugu cya Kenya ikaza gufatwa na Polisi y’u Rwanda ku ya 23 Ukuboza, umwaka ushize ku mupaka wa Rusizi I, mu karere ka Rusizi, maze ishyikirizwa Polisi Kenya ku itariki 4 Werurwe,uyu mwaka.
Ku ya 20 Mutarama, uyu mwaka, Polisi y’u Rwanda yafashe Umurundi witwa Shadrack Mugwaneza w’imyaka 27 wari wafatanyije na mugenzi we kwiba miriyoni esheshatu z’amashiringi ya Uganda, ni ukuvuga 1,427,407 y’amafaranga y’u Rwanda, aho bakoraga, kuri sitasiyo ya esansi, mu mujyi wa Kampala, muri Uganda.
Kinyarwanda
English











