Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Musanze: Mu ishuri rikuru rya Polisi hatangijwe icyiciro cya 3 cy’amasomo y’abapolisi bo mu karere

Kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Kanama, mu ishuri rikuru rya Polisi (NPC) riri mu karere ka Musanze , hatangijwe icyiiciro cya gatatu  cy’aamasomo y’abapolisi baturutse mu bihugu bigize akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Atangiza aya masomo ku mugaragaro, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP  Emmanuel K. Gasana Yagize ati:" Isi turimo ifite umuvuduko n’iterambere byihuse bituma ibyaha ndengamipaka  byiyongera kandi bigakoranwa ubuhanga, bityo birasaba ko abashinzwe kubirwanya nabo bagira ubumenyi kugirango bikumirwe bitaraba”.

Yavuze ko aya masomo  azafasha abayitabiriye gukora neza akazi kabo kandi bakagakora kinyamwuga,bikazabafasha  kwagura ubumenyi bwabo cyane cyane mu gukumira no gukemura amakimbirane mu bihugu bya Afurika baturukamo ndetse no ku isi.

Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi  y’u Rwanda (NPC) Commissioner of Police  (CP) Cyprien Gatete,  yavuze ko intego nyamukuru  y’aya masomo ari ukwigisha  abapolisi bo muri aka karere, kugirango bagire ubumenyi mu itumanaho, kumenya  gusesengura neza ibintu mu kazi kabo kaburi munsi kuko aribyo bikwiye kuranga umu Polisi w’umunyamwuga.

Amasomo atangirwa muri iri shuri rikuru rya Polisi akaba ategurwa na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye na Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ndetse n’ishuri rya Polisi yo mu bwongereza (Bramshill Police College).