Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Musanze: Kuri iki cyumweru harasozwa amahugurwa y’abapolisi bakuru bo mu bihugu 12 ku bijyanye no gukemura amakimbirane

Ku cyumweru tariki ya 25 Kanama mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riri mu karere Musanze hazabera umuhango ukomeye mu mateka ya Polisi y’u Rwanda, aho abapolisi bakuru bo ku rwego rwa ofisiye baturutse mu bihugu 12 byo muri Afurika bazasoza amasomo yo ku rwego rwo hejuru y’ubuyobozi mu bya gipolisi.

Abitabiriye ayo masomo ni abapolisi baturutse mu bihugu bitandukanye aribyo; Burundi, Uganda, Tanzania, Djibouti, Zambia, Kenya, Somalia, Ghana, South Sudan, Sudan, Ethiopia ndetse n’u Rwanda rwatangiwemo ayo masomo. Mu bazarangiza ayo masomo amaze hafi umwaka wose, harimo abapolisi batatu b’igitsinagore naho 16 bakaba ari abo mu Rwanda.

Iri shuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda riri mu karere ka Musanze ryafunguwe ku mugaragaro na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame tariki ya 11 Kamena 2013, ubu rikaba rimaze kugera ku rwego mpuzamahanga mu guha ubumenyi abapolisi bo mu bihugu bitandukanye.

Amasomo yahawe abo bapolisi, yatanzwe na Polisi y’u Rwanda ibifashijwemo na Kaminuza nkuru y’u Rwanda ndetse n’ishuri rikuru ryo mu Bwongereza ryitwa Bramshill.

Uretse guhabwa ubumenyi buhagije ku bijyanye n’ubuyobozi mu bya gipolisi, abapolisi barangije banahawe n’andi masomo mu bijyanye no kubungabunga amahoro no gukemura amakimbirane.

Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) si rishya kuko guhera mu mwaka w’2001 ryatangiye guha inyigisho abiteguraga kuba ba ofisiye muri Polisi y’u Rwanda, kugeza ubu hakaba hamaze kunyurayo ibyiciro bitanu by’abapolisi babaye ba ofisiye muri Polisi y’u Rwanda ndetse n’ibindi byiciro bine by’abahawe amahugurwa ku byerekeranye n’ubugenzuzi mu bya gipolisi.

Ishuri rikuru rya polisi y’u Rwanda (NPC) ritangirwamo kandi amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza, ahabwa abapolisi ku bijyanye n’igipolisi cy’umwuga, amategeko ndetse n’ikoranabuhanga. Iryo shuri kandi rifite ubushobozi bwo gutanga impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye no gukemura amakimbirane no gutanga impamyabushobozi mu bijyanye n’ubuyobozi bukuru bwa gipolisi.

Amasomo ku bijyanye n’igipolisi cy’umwuga, amategeko ndetse n’ikoranabuhanga atangwa ku bufatanye n’Ishuri rikuru nderabarezi (KIE), Ishuri rikuru ry’ikoranabuhanga (KIST) ndetse na Kaminuza nkuru y’u Rwanda (NUR).