Abapolisi 28 bagize intake ya kabiri baturuka mubihugu icyenda byo muri kano karere kuri uyu wa mbere taliki ya 4 kanama barasoza amasomo yaberega mu ishuri rikuru ryigisha abapolisi(NPC) riherereye mu karere ka Musanze.
Mu bashyitsi bakuru bazitabira uyu muhango harimo na Nyakubahwa Minisitiri w’umutekano Sheih Mussa Fazil Harelimana.
Mu gihe kinaga hafi n’umwaka kuko batangiye taliki ya 23 nzeri umwaka ushize, bakaba barabonye amasomo atandukanye mu bufatanye bwa kaminuza y’u Rwanda,ishuri rikuru nderabarezi ,Bramshill police college(UK) ari nabo bazatanga impamyabushobozi yo mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza (Master’s degree) baziha abo bapolisi.
Aya masomo akaba yaritabiriwe n’ibihugu bitandukanye aribyo: Uganda, Tanzania, Zambia, South Sudan, Kenya, Swaziland, Ethiopia Burundi na Rwanda.
iki sicyo cyiciro cya mbere kuko hari ikindi cya rangije umwaka ushize kigizwe n’abapolisi 28 baturutse mu bihugu 12 byo muri kano karere aribyo: Somalia,Ghana,Djibouti,Uganda, Tanzania, Zambia, South Sudan, Kenya, Swaziland, Ethiopia Burundi na Rwanda.
Kinyarwanda
English











