Mu ijoro ryo kuwa kane tariki ya 19 Werurwe nibwo abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda basanze udupfunyika 400 mu modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange. Iyo modoka yavaga mu karere ka Rubavu yerekeza mu mujyi wa Kigali, urwo rumogi rwafashwe igeze mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana yavuze ko iyo modoka yageze ahari abapolisi barayihagarika barayisaka bayisangamo umuzigo urimo urwo rumogi.
Yagize ati: “Abapolisi barayihagaritse bisanzwe bayisangamo agafuka karimo udupfunyika 400 tw'urumogi babaza nyirarwo abaturage bahuriza ku musore wari muri iyo modoka witwa Benimana Emmanuel ufite imyaka 29."
Uyu musore ubusanzwe akomoka mu karere ka Rubavu akaba yerekezaga mu mujyi wa Kigali. Abapolisi bamushyikirije urwego rw'igihugu rushinzwe ubugenzacyaha rukorera muri Sitasiyo ya Muhoza ari naho yemereye ko urwo rumogi ari urwe.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Amajyaruguru yagiriye inama abashoferi kujya bakurikirana abagenzi binjira mu modoka ndetse n’imizigo yabo mu rwego rwo kwirinda ubafatanyacyaha.
Ati: “Ubusanzwe iyo umuntu afatanywe igihanga niwe uba ucyekwa ariko na none iyo afashwe abifite ari kumwe n’abandi akabitakana avuga ko bose babifatanyije nabo barafatwa. Noneho kuba umuntu bamusangana ibintu bitemewe nk’ibiyobyabwenge mu modoka ye, iyo habuze nyirabyo birumvikana ko hafatwa nyiri imodoka. Aha rero niho duhera dusaba abashoferi kujya bamenya imizigo batwaye ikiyirimo.”
Yakanguriye abaturage kujya batanga amakuru y’abakoresha ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka ku buzima bw'ababikoresha no ku mutekano w'igihugu.
CIP Rugigana yanibukije abakijandika mu gutunda no gukwirakwiza ibiyobyabwenge ko bagomba kubicikaho kuko uburyo bwose babitwaramo n’amayeri yose bakoresha byamenyekanye.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
Kinyarwanda
English











