Kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Ukwakira Polisi y?u Rwanda yatangiye igikorwa cyo gushyikiriza imiryango 110 yo mu Mudugudu wa Rutagara umuriro uturuka ku mirasire y?izuba. Aba baturage barimo guhabwa urumuri batuye mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Shingiro, Akagari ka Mudende, Umudugudu wa Rutagara.
Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n?abaturage mu Ntara y?Amajyaruguru (RPCEO), Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Ndayisenga yavuze ko iki gikorwa kiri muri gahunda y?ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y?u Rwanda (Police Month). Aho Polisi igenda iremera imiryango itishoboye mu bice bitandukanye by?Igihugu. Yavuze ko urumuri rurimo guhabwa abaturage ruzabafasha mu buryo butandukanye nk?umutekano n?iterambere mu bukungu.
Yagize ati? Polisi isanzwe iremera abaturage mu bikorwa bitandukanye cyane cyane hibandwa ku miryango itishoboye yo mu cyiciro cya mbere n?icya kabiri cy?ubudehe. Ni muri urwo rwego Polisi irimo guha abaturage urumuri rw?imirasire y?izuba kugira ngo bibafashe mu kwiteza imbere. Uru rumuri rurabafasha kurwanya ibyaha byaberaga mu mwijima nk?ubujura, kuzigama amafaranga baguraga ibindi bicanwa, uru rumuri kandi ruzanafasha abana gusubira mu masomo nijoro.?

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w?Umurenge wa Shingiro, Munyentwari Damascene yakanguriye abaturage kuzafata neza ibikorwa bahawe na Polisi y?u Rwanda anabasaba ko urwo rumuri rwazabafasha mu kwicungira umutekano.
Yagize ati?Hari bamwe mu bantu bafata nabi ibikorwaremezo Leta yatanze cyangwa bikangirika ku mpamvu zitandukanye harimo no gusaza. Ugasanga baravuga ngo bya bintu byanyu byarapfuye muzaze mubijyane. Mugomba gufata neza ibi bikorwa mwahawe mukabifata nk?ibyanyu,itara ryasaza ukaba wagura irindi cyangwa byagira ikibazo ugashaka abazi kubikora bakabikora.?
Mu byahawe aba baturage harimo amatara atatu, muri ayo matara harimo agomba gushyirwa hanze mu rwego rwo kumurika hanze kugira ngo habe urumuri bityo bifashe abaturage mu kwicungira umutekano.

Hakizimana Jean de Dieu ni umwe mu baturage bahawe urumuri, yavuze ko yishimiye igikorwa Polisi y?u Rwanda yabagejejeho kuko yabakuye mu kizima.
Yagize ati? Ubusanzwe twakoreshaga za buji, amatoroshi, amatelefoni yo twayajyanaga mu dusantire gushaka yo umuriro. Ubu byakemutse ndetse n?abana babonye uburyo bwo kujya basubira mu masomo nijoro, Polisi y?u Rwanda yadukoreye kandi si ubwa none ahubwo ihora idufasha muri byinshi cyane cyane mu mutekano.?
Igikorwa cyo gutanga umuriro ukomoka ku mirasire y?izuba mu Mudugudu wa Rutagara kije gikurikirana n?undi watanzwe kuwa kabiri tariki ya 5 uku kwezi. Uyu muriro uturuka ku mirasire y?izuba Polisi yawutanze mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Bwisige, mu Mudugudu wa Ruhuha, wahawe imiryango 55.
Biteganijwe ko muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, mu Ntara y?Amajyaruguru abaturage bo mu midugudu 7 bazahabwa urumuri ruturuka ku mirasire y?izuba.
Kinyarwanda
English











