Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 02 Kamena, umuyobozi mukuru wa Polisi y?Igihugu cya Malawi IGP Dr. George Hadrian Kainja ari kumwe n?intumwa ayoboye bakomeje uruzinduko barimo mu Rwanda. Ahagana saa tanu nibwo bari bageze mu ishuri rikuru rya Polisi (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze.
Aba bashyitsi ubwo bageraga muri NPC bakiriwe n'umuyobozi w'iri shuri, Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu. Yeretse abashyitsi amasomo atangirwa muri iri shuri, yabagaragarije ko iri shuri ryabayeho kuva mu mwaka wa 1960, ritangira ari ishuri rya Polisi bisanzwe nyuma riza kugenda rivugururwa mu bikorwaremezo n'inshingano kugeza mu mwaka wa 2000 ubwo ryabaga ishuri rikuru rya Polisi y'u Rwanda (NPC).

IGP Dr George Kainja n'intumwa ayoboye bageze mu ishuri rikuru rya Polisi y'u Rwanda bakiriwe na CP Christophe Bizimungu umuyobozi w'iryo shuri.
CP Bizimungu yeretse abashyitsi ko muri iri shuri hatangirwa amasomo atandukanye kuva ku masomo ahabwa abapolisi biga ikiciro cya Kabiri cya kaminuza kugeza ku masomo ahabwa aba Ofisiye bakuru bo mu nzego z'umutekano hano mu Rwanda no mu bindi bihugu byo ku mugabane wa Afrika.
Yagize ati "Muri iri shuri dutanga amasomo ahabwa abanyeshuri biga ari abapolisi bato bakiga imyaka ine, iyo barangije bahabwa impamyabumenyi y'ikiciro cya kabiri cya Kaminuza ndetse bagahita baba ba Ofisiye bato bafite ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP). Dutanga n'amasomo y'ibyiciro bitatu ajyanye n'imiyoborere muri Polisi (Career Courses), hari ahabwa abayobozi ba Polisi ku rwego rwo hasi (Police Tactical Command Course), ahabwa abayobozi ba Polisi ku rwego rwisumbuye (Police Junior Command Course) n'amasomo ahabwa ba Ofisiye bakuru (Police Senior Command Course and staff)."
CP Bizimungu yakomeje agaragaza ko kuva iri shuri ryashingwa ba ofisiye bakuru 259 barinyuzemo bamwe bahabwa impamyabumenyi y'ikiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) mu bijyanye n'amahoro no gukemura amakimbirane. Kuri ubu hakaba harimo kwiga abanyeshuri b'ikiciro cya 09. Yavuze ko amasomo yose atangwa binyuze mu masezerano y'ubufatanye na Kaminuza y'u Rwanda aho yohereza abarimu bakigisha.
Umuyobozi w'ishuri rikuru rya Polisi y'u Rwanda yagaragarije IGP Dr. George Hadrian Kainja n'intumwa ayoboye ko iri shuri rinagira uruhare mu iterambere ry'abaturage.
Ati" Iri shuri rimaze guha akazi abaturage bagera kuri 87, dukorana n'abaturage ibikorwa biteza imbere Igihugu binyuze mu muganda rusange uba kuwa gatandatu w'ukwezi, tugira ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi aho dutanga ubwishingizi mu buzima, kubakira amazu abatishoboye, gutanga amaraso ndetse tukanakora ubukangurambaga mu baturage ku bintu bitandukanye hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha."
Aba bashyitsi beretswe ibikorwaremezo biri muri iri shuri rikuru bifasha abanyeshuri kwiga neza. Twavuga amashuri, isomero, laboratwari,amacumbi, ahakorerwa siporo n'indi myitozo ngororamubiri.
Umuyobozi wa Polisi ya Malawi yishimiye amasomo atangirwa mu ishuri rikuru rya Polisi y'u Rwanda ndetse n'ibikorwaremezo bafite. Yavuze ko buri muntu yakwifuza kuryigamo, avuga ko binyuze mu masezerano y'ubufatanye asanzwe hagati ya Polisi y'u Rwanda niya Malawi nabo bagiye kujya bohereza abapolisi kuza kwiga mu ishuri rikuru rya Polisi y'u Rwanda.
Ati "Nkurikije amasomo mbonye mutanga, abayatanga ndetse n'ibikorwaremezo mufite nsanze nta muntu utakwifuza kuza kwigira hano. Tugiye kureba ukuntu ikiciro gitaha natwe twazohereza ba ofisiye bacu bakaza kwiga hano kuko hari amasomo mbonye dukeneye cyane."
Nyuma yo gusura iri shuri rikuru rya Polisi y'u Rwanda aba bashyitsi basuye ikicaro cya Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru aho bakiriwe n'umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara, Assistant Commissioner of Police (ACP) Reverien Rugwizangoga.

Nyuma yo gusura ishuri rikuru rya Polisi y'u Rwanda, Umuyobozi wa Polisi ya Malawi yasuye ikicaro cya Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru aho yakiriwe n'umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara, ACP Reverien Rugwizangoga.
Kinyarwanda
English










