Kuri uyu wa gatanu tariki ya 5 Kamena 2015, Ubuyobozi bw’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda (traffic police) bwatangije igikorwa cyo kwegera abaturage hagamijwe kubakemurira ibibazo ( ku babifite) bijyanye n’impushya zo gutwara ibinyabiziga.
Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda CIP Emmanuel Kabanda, yavuze ko iki gikorwa cyatangiriye mu karere ka Musanze kikazakomereza mu turere twose mu minsi iri imbere.
Impamvu y’iki gikorwa ngo ni uko iri shami ritagihura kenshi n’abaturage imbonankubone mu kubaha serivisi kubera ikoranabuhanga basigaye bakoresha mu kwiyandikisha gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga, kuko bikorerwa kuri za terefone.
Uku kutabonana kenshi n’abaturage kandi bikaba binagaragarira mu kumenya amanota y’abakoze ibizamini kuko abatsinze ibyo bizamini babona amanota yabo hifashishijwe urubuga rwa polisi ndetse no kuri terefoni.
Ikindi kandi kwandikisha impushya ku bazitsindiye bikorerwa ku turere twabo ku bakoze ku giti cyabo ndetse no ku mashuri yigisha gutwara ibinyabiziga ku bakoze ibyo bizamini barigishijwe n’ayo mashuri.
CIP Emmanuel kabanda akaba yakomeje avuga ko mu gihe cyo gukora izo mpushya z’abazitsindiye, hari imbogamizi zimwe na zimwe zibonekamo, cyane imyirondoro ituzuye n’amakuru atuzuye ya bamwe. Ibi rero nibyo bituma hari impushya zimwe na zimwe ba nyirazo batabona kubera izo mbogamizi.
Uku gusanga abaturage mu turere ngo ni bumwe mu buryo bwiza iri shami ryahisemo, kuko abafite ibyo bibazo byo kuba impushya zabo zitinda kuboneka cyangwa se ntizinaboneke, babyungukiramo kuko iyi gahunda ikemura ibibazo byose ndetse ikabishakira n’umuti.
Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda akaba yavuze ko iri shami ryahuye n’abaturage b’akarere ka Musanze maze bakemura ibibazo 15 bijyanye n’impushya zo gutwara ibinyabiziga. Yakomeje avuga ko muri uko guha serivisi nziza , hari impushya 7 zahawe abaturage bazitsindiye bakanazandikisha ariko bakaba bari baratinze kuzifata.
Iki gikorwa cyo kwegera no guha serivisi nziza hakemurwa ibibazo bijyanye zo gutwara ibinyabiziga cy’iri shami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda, kikaba kizakomereza mu tundi turere mu minsi iri imbere.
Kinyarwanda
English











