Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Musanze: Hatangijwe gahunda yo guha ingufu clubs zo kurwanya ibyaha mu mirenge n’utugari

Kuri uyu wa mbere taliki ya 11 Nyakanga, mu kiganiro yatanze,  ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha mu karere ka Musanze,Inspector of Police(IP) Viateur Ntiyamira ari kumwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve, Jean Pierre Manzi , yavuze ko gushing amatsinda yo gukumira no kurwanya ibyaha gusa bidahagije, ahubwo icya ngombwa ari uko akora ibyo yashyiriweho.

Aya magambo  yayabwiye abagera kuri 36 bibumbiye mu matsinda 6 yo gukumira no kurwanya ibyaha muri uyu murenge, aho utugari 4 dufite amatsinda arwanya ibiyobyabwenge, itindi tubiri tukagira arwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

IP Ntiyamira yagize ati:” Icyatumye aya matsinda yanyu ajyaho, ni ukugirango ibyaha bigabanuke ndetse bicike mu tugari mutuyemo, ibi muzabikora mu nyigisho muzatanga mu buryo butandukanye, mugahindura imyumvire y’abaturage ku bijyanye no kwicungira umutekano.”

Yakomeje ababwira ko aribo shingiro ry’ihinduramyumvire, atari mu kurwanya ibyaha gusa, ahubwo banigisha abaturage ibikorwa biteza  imbere imibereho yabo birimo isuku n’isukura, ubwisungane mu kwivuza n’ibindi,…

Nyuma y’inyigisho bahawe kandi, habayeho no kubashyikiriza imfashanyigisho zikubiyemo  ibijyanye n’amategeko n’ibihano bigenerwa abakoze ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa mu ngo, bakazabyifashisha mu gutegura inyigisho batanga babicishije mu makinamico n’ibiganiro baha abaturage.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve, Jean Pierre Manzi mu ijambo yabagejejeho, yababwiye ko bagomba kugira umwete mu ntego biyemeje yo kwigisha abaturage kandi gahunda zabo bakazigeza kuri buri muturage.

Ibi biri muri gahunda yatangijwe na Polisi ikorera mu karere ka Musanze, aho nyuma yo gushinga amatsinda yo gukumira no kurwanya ibyaha, hakurikiyeho kuyasura no kuvugurura imikorere hagamijwe kongera umusarura no kugera ku bikorwa bifatika kugirango intego yashyiriweho igerweho.

Kuri ubu, mu karere ka Musanze hamaze gushingwa amatsinda 48 mu tugari dutandukanye ariko hakaba hateganyijwe gushingwa 68 ahwanye n’umubare w’utugari twose tugize aka karere, mu gihe mu mashuri naho hamaze gushingwa amatsinda 42, hakaba hagishingwa n’andi.