Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Musanze: Hasojwe amahugurwa y’ubunyamwuga n’ubuyobozi mu bya gipolisi

Kuri uyu wa kane tariki ya 5 Ukuboza 2013, ku ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda     (NPC) riri mu karere ka Musanze, hasojwe amahugurwa y’abapolisi 36 ba ofisiye, ayo mahugurwa bakaba bari bayamazemo amezi 3.

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango akaba yari umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi DIGP Stanley Nsabimana.

Mu ijambo rye, umuyobozi w’iryo shuri, Commissionner of Police (CP) Vianney Nshimiyimana, yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yarahisemo ishuri ayobora kuba ariryo ryakira aya mahugurwa, akaba yavuze ko yizera neza ko ubumenyi bakuye muri iri shuri, buzaba ingirakamaro kuri bo ubwabo ndetse n’aho bakorera.

Yanashimiye abitabiriye aya mahugurwa kubera ikinyabupfura berekanye mu mezi 3 bayamazemo, n’uko bitanze mu masomo yabo. CP Vianney Nshimiyimana yavuze uku kwitwara neza  byari ngombwa kugirango bashobore kurangiza amasomo yabo.

Asoza ayo mahugurwa ku mugaragaro, DIGP Stanley Nsabimana, yavuze ko Polisi y’u Rwanda ifite inshingano yo kubungabunga umutekano w’abantu n’ibintu, bityo iyo nshingano ikaba itagerwaho neza abapolisi badafite ubumenyi buhagije, akaba ariyo mpamvu Polisi y’u Rwanda iha abapolisi bayo amahugurwa nk’aya.

Aha yagize ati: “Aya mahugurwa yari ngombwa, nkaba nizera ko aya masomo abongereye ubunararibonye muzakoresha mukazongera umusaruro aho muzakorera”.

DIGP Nsabimana yasabye abarangije kuzaba umusemburo w’impinduka mu mikorere myiza aho bagiye gukomereza imirimo yabo.

Yasoje abasaba ko ubufatanye buranga abanyeshuri bwazanabaranga mu mirimo yabo, kandi bakarangwa n’ubunyamwuga, ubumenyi bahakuye bakazabusangiza bagenzi babo bazakorana.