Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Musanze: Hasojwe amahugurwa mu kugenza ibyaha

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Nzeri 2015, mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) habereye umuhango wo gusoza amahugurwa yo ku rwego rw’ibanze mu kugenza ibyaha , akaba yari yitabiriwe n’abanyeshuri 40 baturutse muri Polisi ndetse n’igisirikare cy’u Rwanda.

Aya mahugurwa y’icyiciro cya mbere cya 2015,  akaba yari agamije mbere na mbere guha ubumenyi buhagije abayitabiriye, ibijyanye no kugenza ibyaha, bityo bikazabafasha gukora akazi kabo kinyamwuga mu kugenza ibyaha bitandukanye.

Mu gihe cy’amezi ane, abayitabiriye bahawe amasomo atandukanye abafasha  kumenya amategeko mpanabyaha, ingingo zitandukanye z’ayo mategeko, kumenya ahabereye ibyaha no gushakisha ibimenyetso by’icyaha, ubuyobozi no gucunga abakozi, kubahiriza uburenganzira bw’abakekwaho ibyaha mu gihe hakorwa iperereza, kumenya uko babaza abakekwaho gukora ibyaha, indangagaciro mu kazi n’ibindi.

Abitabiriye ayo mahugurwa bakaba barakoze n’ingendoshuri ahantu hanyuranye kugira ngo bahuze ibyo biga n’ibyo babonye mu kongera ubumenyi mu bijyanye no kugenza ibyaha.

Asoza ayo mahugurwa ku mugaragaro, Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) Commissioner of Police (CP) Felix Namuhoranye, akaba yasabye abayitabiriye gushyira mu bikorwa ibyo bize, bagendera ku mategeko ndetse barangwa n’indangagaciro mu kazi kabo zirimo ubunyangamuganyo, ukuri no kutarya ruswa n’izindi. Yakomeje ababwira ko guhora umuntu yiyungura ubumenyi ari ikintu cy’ingenzi mu kazi, bityo asaba buri wese guhora yihugura haba ku giti cye cyangwa afashijwe na bagenzi be.

Tariki ya 30 Werurwe 2015, nibwo hafunguwe Ishuri ry’Ubugenzacyaha riherereye mu karere ka Musanze mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC), rikaba rifite gahunda yo guha ubumenyi buhagije abagenzacyaha ku buryo bwo kugenza ibyaha no gutuma habaho icyizere cy’uko uwo ariwe wese wakora icyaha cyangwa wagikorerwa hakubahirizwa amategeko. Ubu muri iri shuri hakaba harimo no kuberamo andi mahugurwa abiri yo ku rwego rw’ibanze no ku rwego rwisumbuye mu kugenza ibyaha no gukora iperereza ryabyo.

Biteganyijwe ko umubare uhagije w’abagenzacyaha bafite ubumenyi buhagije mu kugenza ibyaha, bizafasha mu ikorwa neza  ry’amadosiye no guha ubutabera bwiza buri wese; ibi bikaba biri muri gahunda nziza ya Polisi y’u Rwanda yo kwegereza no guha abaturage serivisi ku rwego rw’imirenge.

Polisi y’u Rwanda ikaba isanzwe iha amahugurwa afasha abapolisi bayo ndetse n’abo mu karere;  gukora akazi kabo neza ku buryo bw’umwuga aho bahabwa ayo masomo mu Ishuri rya polisi rya Gishari mu karere ka Rwamagana, Ishuri rya Polisi rya Mayange riri mu karere ka Bugesera ndetse n’Ishuri rikuru rya Polisi (NPC) ririr mu karere ka Musanze.